00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igikomangoma cy’u Bwongereza cyasuye Ukraine mu ibanga

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 12 April 2025 saa 08:20
Yasuwe :

Igikomangoma cy’Ubwami bw’u Bwongereza, Harry, giherutse gusura Ukraine mu ruzinduko rwagizwe ibanga, kugeza ubwo uyu mugabo avuye muri icyo gihugu ku wa Kane w’iki cyumweru.

Harry afite umuryango uzwi nka ’Invictus Games Foundation’ ufasha abamugariye ku rugamba, aho utegura imikino igamije kubafasha kwishima ndetse no gukusanya inkunga yo kubafasha mu buzima bwa buri munsi.

Uyu mugabo yatangije uyu muryango muri Ukraine mu 2014, aho ufite ibikorwa bitandukanye. Bivugwa ko muri uru rugendo rwe rwagizwe ibanga, yasuye aho abasirikare bakomerekeye ku rugamba ku ruhande rwa Ukraine bari kuvurirwa, aganira n’abarwanyi ndetse n’abaganga.

Uyu mugabo kandi yasezeranyije ko uru rugendo azarusubiramo, ati "Uru ni urugendo rwanjye rwa mbere muri Ukraine ariko ntabwo ruzaba urwa nyuma."

Igikomangoma Harry cyasuye Ukraine mu minsi ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .