Mu Ukuboza 2022, ni bwo Umwami w’u Bwongereza, Charles III, yatangaje ko murumuna we Andrew atemerewe kongera gutura muri iyi ngoro no kwitabira imwe mu mihango y’ibwami kubera ibyaha byo gufata ku ngufu akurikiranyweho.
Muri Gashyantare y’umwaka ushize, Andrew yishyuye Ikigo cy’Abanyamerika ngo kizamukureho icyaha ashinjwa gifitanye isano n’ibirego aregwa na Virginia Giuffre umushinja kuba yaramufashe ku ngufu, kigaragaze ko uyu mugore yamuharabitse.
Guiffre ubu ufite imyaka 39, mu mwaka ushize yatanze ikirego i New York cy’uko yasambanyijwe ku gahato inshuro ebyiri n’Igikomangoma Andrew wari inshuti ya hafi ya Jeffrey Epstein wahamijwe kugira uruhare mu bikorwa byo gushora abana b’abakobwa bakiri bato mu mibonano mpuzabitsina, afatanyije na Ghislaine Maxwell wari umukunzi we.
Umwami Charles III yavuze ko Buckingham nta mwanya Andrew ahafite ndetse mu mwaka ushize ni bwo ibiro bye byafunzwe. Ubu ari kubana n’uwahoze ari umugore we Sarah Ferguson muri Windsor Great Park.
Igikomangoma Andrew ni umwana wa Gatatu w’Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza [watanze], akaba ari umuhungu we wa kabiri.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!