Amasezerano yari mu byiciro bitatu, birimo kubanza guhererekanya imfugwa ku mpande zombi ndetse Israel igakura abasirikare bayo bose muri Gaza imirwano igahagarara, bikamara ibyumweru bitandatu ni mu gihe ibikubiye mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu byagombaga kuganirwaho ku munsi wa 16 w’agahenge.
Mu masezerano y’icyiciro cya mbere hari ayubahirijwe kuko mu byumweru bibiri bishize Hamas yarekuye imfungwa z’Abanya-Israel 18 ndetse Israel na yo irekura Abanye-Palestine yari ifite bagera kuri 583.
Amasezerano y’icyiciro cya mbere kandi yatumye inkunga y’ibiribwa n’imiti igera muri Gaza ndetse yanatumye umupaka wa Rafah ugana mu Misiri wari ufunzwe kuva muri Gicurasi 2024 ufungurwa.
Kuri uyu wa 03 Gashyantare 2025, ni bwo byari biteganyijwe ko hari buganirwe ku cyiciro cya kabiri cy’amasezerano y’agahenge, icyakora Israel nta ntumwa n’imwe yohereje muri Qatar ahagomba kubera iki gikorwa ndetse nta nubwo yari yatangaza abazajyayo.
Ni mu gihe Hamas yo yohereje abayihagarariye ngo haganiwe kuri icyo gikorwa, mu guhagarika intambara yahitanye Abanye-Palestine barenga ibihumbi 47.
Bibaye mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yagiye muri Leta Zunze Ubumwe Ubumwe za Amerika mu biganiro na Donald Trump bigamije kwiga ku ngingo zitandukanye zirimo no kurandura umutwe wa Hamas.
Mbere yo guhaguruka yerekeza i Washington, Ibiro bya Netanyahu byatangaje ko yumvikanye n’intumwa ya Trump mu Burasirazuba bwo Hagati ko ibiganiro by’icyiciro cya kabiri cy’amasezerano y’agahenge bizatangirira mu biganiro bye na Trump, aho bazaganira ku myanzuro ya Israel kuri icyo kibazo.
Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani, yavuze ko kugeza ubu nta kimenyetso na kimwe cy’igihe n’uburyo ibyo biganiro bizabera.
Umunya-Israel akaba n’umwe mu bahora bahirimbaniye ibyo kugarura amahoro mu Isi, Gershon Baskin, yavuze ko ibyo Netanyahu yakoze ari ukwica amasezerano.
Ati “Israel isaba Hamas kubahiriza amasezerano yose, mu gihe yo iyica nkana ku mugaragaro. Ibi ni uburyo bwo kureka imfungwa za Israel zikomeza kubabara.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!