Aba bimukira bahagurukiye mu Mujyi wa Mexico aho bari bamaze iminsi ine baruhukira, intego ni ukugera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Abo bimukira biganjemo abo mu gihugu cya Honduras, bavuga ko bahunga akarengane no gutotezwa.
Nubwo bagana muri Amerika, bategerejwe n’amategeko akomeye ajyanye n’abimukira aherutse kuvugururwa, aho Perezida Trump yasabye ko abimukira bashaka kwinjira mu gihugu binyuranyije n’amategeko bimwa ubuhungiro.
Umwe mu bimukira baturutse muri Honduras, Julio Caesar, yavuze ko aho gusubira iwabo ari muzima yasubirayo ari umurambo.
Ati “Amategeko yose Leta ya Trump yashyiraho ntacyo atubwiye, ntabwo twasubira mu bihugu byacu. Nk’ubu mfite isasu mu kuboko no mu rutugu. Ndamutse nsubiye iwacu, nagenda ndi umurambo.”
Abimukira bitwaje ibiringiti, imizigo, ibiribwa ndetse abenshi bafite abana.
Reuters yatangaje ko kuri uyu wa Mbere aribwo aba mbere bazagera ku mupaka wa Tijuana ugabanya Amerika na Mexique.
Impuguke zigaragaza ko kubera amategeko ya Amerika yakajijwe, bamwe bashobora guhera hagati y’umupaka wa Mexique na Amerika, cyangwa bakigabizwa na ba rushimusi.
Trump yasabye ko ibihumbi n’ibihumbi by’abasirikare byoherezwa ku mupaka wa Mexique kujya guhangana n’abo bimukira we yita ko bagabye igitero.
TANGA IGITEKEREZO