00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igiciro cya gaz mu Burayi gishobora kurenga $4000

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 August 2022 saa 08:15
Yasuwe :

Ibiciro by’ibijyanye n’ingufu bikomeje gutumbagira cyane hirya no hino ku isi, ndetse igiciro cya gaz mu bihe biri imbere mu Burayi gishobora kurenga $4000 kuri metero kibe 1000.

Ni gaz ikenerwa cyane mu Burayi nko mu gushyushya inyubako mu bihe by’ubukonje bukabije bubaho cyane hagati y’Ukuboza na Werurwe.

Ikigo Gazprom cya Leta y’u Burusiya gitanga gaz nyinshi mu Burayi, cyatangaje ko mu bihe biri imbere ibiciro bizakomeza kuzamuka.

Kiti "Twifuza kuvuga ko bijyanye n’isoko mu Burayi, ibiciro bya gaz byamaze kurenga $2,500. Iteganyamibare ryerekana ko iri zamuka nirikomeza, ibiciro bizarenga $4,000 kuri metero kibe 1000 mu gihe cy’ubukonjje."

Bwa mbere igiciro cya gaz mu Burayi cyarenze $2,450 kuri metero kibe 1000, ku wa 8 Werurwe 2022.

Ni nyuma y’ibihano u Burusiya bwari bukomeje gufatirwa n’u Burayi na Amerika kubera intambara bwatangije kuri Ukraine.

Ibyo birimo guhurirana n’izamuka ry’ibicitro bya gaz muri Aziya n’ifungwa ry’inganda nyinshi zitunganya gaz n’inzira ziyitwara byo muri Norvège kugira ngo bivugururwe. Ni igikorwa ngo gishobora kugeza mu mpera za Kanama.

Gazprom yatangaje ko mu mezi 7,5 ashize y’uyu mwaka wa 2022, yagabanyije ingano ya gaz yoherezwa mu Burayi kuri 36,2%.

Kuva ku wa 27 Nyakanga, umuyoboro wa gaz wa Nord Stream umaze iminsi ukoreshwa kuri 20% by’ubushobozi bwawo, kubera ifungwa ry’imashini nyinshi zisunika gaz.

Imwe yakorewe muri Canada na Siemens Energy, yagiye gusanwa ariko kubera ibihano, babanza gushidikanya ku kuyisubiza mu Budage.

Ibi byagize ingaruka ku bikorwa byinshi mu bihugu nk’u Budage, ku buryo u Burayi burimo gufata ingamba zo kugabanya ibikoresho byifashisha gaz no kugenzura uburyo ikoreshwa.

Umwuka mubi w'u Burusiya n'u Burayi ukomeje gutuma ibiciro bya gaz bizamuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .