00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igiciro cy’ingano gishobora kongera gutumbagira, u Burusiya bwariye karungu nyuma y’ibitero

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Ukwakira 2022 saa 11:11
Yasuwe :

U Burusiya bwivanye mu masezerano yari amaze iminsi agamije koroshya ubuhahirane bw’ibinyampeke bituruka muri Ukraine, mu gihe ibihugu byombi biri mu ntambara imaze amezi umunani.

Ayo masezerano yatangaga agahenge kugira ngo ibinyampeke bikomoka muri Ukraine byoroherezwe kunyura mu nyanja y’umukara, bibashe kugera ku masoko mpuzamahanga.

U Burusiya bwatangaje ko ayo masezerano abaye ahagaze kugeza igihe kitazwi, kubera ibitero bwise iby’iterabwoba mu mujyi wa Sevastopol.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yasohoye itangazo rivuga ko ingabo za Ukraine zagabye ibitero bya drones ku bwato n’ibindi bikorwa remezo by’u Burusiya biri ku cyambu cyo mu mujyi wa Sevastopol, ku nyanja y’umukara.

Ni ibitero ngo byagabwe hitwikiriwe agace kanyuzwamo bya binyampeke.

U Burusiya bwatangaje ko butakwemera gukomeza kuguma muri ayo masezerano yorohereza urujya n’uruza rw’ibicuruzwa mu gihe buri kugabwaho ibitero.

Icyo gihugu cyavuze ko inzobere zo mu Bwongereza arizo zagize uruhare mu gufasha ingabo za Ukraine gukoresha izo drones no kwangiza ibikorwa remezo.

Muri Kanama uyu mwaka nibwo impande zombi ku buhuza bwa Loni, zari zemeranyije gutanga agahenge mu nyanja y’umukara kugira ngo ibicuruzwa birimo ibinyampeke byo muri Ukraine, ifumbire n’ibiribwa byo mu Burusiya bigere ku masoko mpuzamahanga.

Ukraine yatangaje ko kwivana muri ayo masezerano biraza guhagarika ubwo buhahirane ibicuruzwa ntibigere ku masoko, ibiciro bikongera gutumbagira by’umwihariko iby’ibikomoka ku mpeke n’ifumbire.

Ukraine ivuga ko guhera muri Kanama ubwo ayo masezerano yatangiraga gushyirwa mu bikorwa, yari imaze kohereza toni 190 000 z’ingano mu bihugu birimo ibyugarijwe n’inzara muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati.

Kwivana muri ayo masezerano bivuze ko u Burusiya bushobora kujya burasa cyangwa bugatega imitego ubwato buvanye ibicuruzwa muri Ukraine buciye mu mazi y’inyanja y’umukara, nk’uko byakorwaga guhera muri Gashyantare ubwo intambara yatangiraga.

U Burusiya bwatangaje ko Ukraine yitwaje amasezerano atanga agahenge ko kohereza mu mahanga ibicuruzwa, ikagaba igitero cy'iterabwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .