Kuri uyu wa Kane nibwo iki giceri cyatangiye gukoreshwa. Ifoto y’umwami igaragara ku giceri cy’ama-pound 50 ariko areba mu cyerekezo gitandukanye n’icyo Umwamikazi Elizabeth yarebagamo mu biceri byari bisanzwe bikoreshwa.
Bibarwa ko ibiceri birenga miliyoni 4,9 aribyo biratangira gukwirakwizwa hose. Ku rundi ruhande ariko ibiceri biriho ifoto y’Umwamikazi nabyo bizakomeza kuzajya byakirwa mu maguriro atandukanye.
Ifoto iri kuri ibi biceri ni iyafashwe Umwami Charles ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 70 y’Umwami Charles.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!