Igiceri cyakozwe bwa mbere muri Amerika kigiye kugurishwa miliyoni 20$

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 4 Nzeri 2020 saa 04:00
Yasuwe :
0 0

Igiceri cyo mu bwoko bwa silver, bikekwa ko ari cyo cya mbere cyakozwe na US Mint, ikigo cy’abanyamerika gishinzwe gukora ibiceri, kigiye gutezwa cyamunara, aho byitezwe ko kizagurwa agera kuri miliyoni 20$ (miliyari 19 Frw), mu imurikagurishwa rizaba mu kwezi gutaha.

Iki giceri kiri mu byahawe akabyiniriro ‘k’umusatsi muremure’, bitewe n’uko uruhande rwacyo rumwe ruriho ishusho y’umugore ufite umusatsi mwinshi, mu gihe urundi ruriho igisiga.

Ni kimwe mu biceri 1758 byakozwe mu 1794, bikorwa nk’umutako wahabwaga abayobozi b’igihugu bakomeye ndetse n’abashyitsi b’imena.

Bikekwa ko hasigaye ibiceri by’ubu bwoko biri hagati ya 130 na 140, aho iki kizaba kigurishwa kuri iyi nshuro ari cyo cyakozwe mbere ya byose.

Iki giceri kandi cyaherukaga kugurishwa mu 2013, icyo gihe uwacyegukanye yagitanzeho akayabo ka miliyoni 10$ (arenga miliyari 9 Frw).

Bruce Morelan, wari usanzwe atunze iki giceri, yabwiye CNN ko mu gihe akimaranye byari ibyishimo kuri we, ati “nizere ko n’undi uzagitunga nyuma yanjye bizamushimisha kurushaho”.

Morelan yatangaje ko ibihe bya Coronavirus byakomye mu nkokora umugambi wo kukigurisha kuko abantu batinya kujya ahantu hahurira abantu benshi.

Cyamunara y’iki giceri izaba ku wa 8 Ukwakira 2020, ikorwe na ‘Legend Auctions’ muri hoteli ya Venetian iherereye mu Mujyi wa Las Vegas.

Iki giceri gifite agaciro ka miliyari 19 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .