Iyi filime mbarankuru izajya hanze muri Amerika na Canada aho izashyirwa ku rubuga rwa Youtube rwa Real Stories ishyirwaho ibiganiro bya filime mbarankuru.
Iyi filime yari yagiye hanze bwa mbere mu 2018, aho yari yakozwe yiswe ‘Leaving Neverland’ ishingiye ku nkuru y’abagabo babiri ari bo Wade Robson na James Safechuck bemeza ko Michael Jackson yabasambanyije bakiri abana.
Safechuck ufite imyaka 46 kuri ubu, yahuye na Micheal Jackson mu 1986 ubwo yari yatoranyijwe mu bagombaga gukorana n’uyu muhanzi mu kwamamaza uruganda rwa Pepsi.
Yakunze kumvikana avuga ko we n’umuryango we yabajyanye mu bitaramo bitandukanye yari afite, nyuma umubano wabo ukagenda werekeza ku mibonano mpuzabitsina ubwo yamwigishaga uko bikinisha.
Robson, umubyinnyi ufite imyaka 42 we yavuze ko yahuye na Micheal Jackson ubwo yari afite imyaka itanu amaze gutsinda irushanwa ryo kubyina muri Australia aho avuka. Uku gutsinda kwe kwatumye ahura na Micheal Jackson ubwo yari yagiye gutaramira mu Mujyi wa Brisbane.
Ubwo filime ishingiye ku nkuru y’aba bagabo yajyaga hanze, abashinzwe kurengera inyungu z’uyu muhanzi batanze ikirego bashinja HBO kwirengagiza amasezerano bagiranye yo kutazavuga nabi uyu muhanzi no kuba ibi byaha ashinjwa yarabihanaguweho n’urukiko mu 2005.
Nyuma yo gutanga iki kirego, HBO yahise ireka gukora ku gice cya kabiri cy’iyi filime, ndetse ubu burenganzira bwo gutunganya iyi filime bugurwa na Little Dot Studios. Iyi filime yakozwe na Dan Reed.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!