Iyi foto ifite agaciro k’amadorali ya Amerika 100.000 [asaga miliyoni 135 Frw] ni iya Sir Winston Leonard Spencer-Churchill wamenyekanye ku izina rya ‘Winston Churchill’, yari yarahawe Hoteli ya Fairmont Chateau n’umugabo wayifotoye w’Umunya-Canada unafite inkomoko muri Armenia, Yousuf Karsh.
Yafashwe nyuma y’uko Winston Churchill yari amaze kugeza imbwirwaruhame ku Nteko Ishinga Amategeko ya Canada mu 1941 mu Ntambara y’Isi ya Kabiri. Iyi foto ni na yo iri ku noti y’atanu y’amapawundi.
Muri Kanama 2022, abakozi ba hoteli bamenyesheje polisi ko iyi foto yari imanitse mu cyumba abantu bakoresha bari gusoma itagihari ahubwo yasimbujwe indi mpimbano imeze nka yo.
Mu 2024 ni bwo Polisi yo muri Ottawa yemeje ko umugabo w’imyaka 43 wari utuye mu bilometero 370 uvuye mu Mujyi wa Ottawa ari we wayibye ndetse ko iyi foto yari yamaze kugezwa muri hoteli imwe yo mu Butaliyani.
Mbere yo kugezwa muri iki gihugu, yabanje kugurishirizwa mu cyamunara i Londres mu Bwongereza, igurwa n’umuntu wo mu Mujyi wa Genoa mu Butaliyani. Polisi yatangaje ko yaba uwayigurishije n’uwayiguze nta n’umwe wari uzi ko yibwe.
Wa mugabo ukekwaho kuyiba yatawe muri yombi muri Mata 2024, ashinjwa ibyaha by’ubujura, inyandiko mpimbano no gucuruza ibyibwe.
Polisi ya Ottawa yatangaje ko mu byumweru bike biri imbere ari bwo iyi foto izasubizwa muri hoteli ya Fairmont Chateau Laurier yahozemo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!