Hashize imyaka 11 ibihugu bya EAC bifashe icyemezo cy’uko hakorwa umushinga watuma bigira ifaranga rimwe bikoresha mu rwego rwo kubaka ubukungu, ndetse byari biteganyijwe ko birangirana n’umwaka wa 2024 ariko gahunda yongerwaho imyaka irindwi.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, aherutse kubwira Inteko Ishinga Amategeko ko ibyo gushyiraho ifaranga rya EAC byahuye n’inzitizi nyinshi, byimurirwa mu 2031.
Ati “Hari ibigomba gukorwa hagati aho birimo bimwe ubona bikidindiye. Harimo nko gushyiraho Banki Nkuru y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ibihugu ntabwo birumvikana aho icyicaro gikuru cyayo kizajya, ibyo bigatuma habamo kubangamira ko byatangira, aho rero ubwo haracyarimo ikibazo ariko ubwo twizeye ko mu 2031 byashyizweho byafasha.”
Ubugenzuzi bwakozwe bwagaragaje ko Tanzania ari yo ifite amahirwe menshi kuko yagize amanota 82,4%, u Burundi bugira 78,1% na ho Kenya igira 77,3%, mu gihe ibindi bihugu bitagaragaje ubushake bwo kwakira icyicaro cy’iyi banki.
Gusa Kenya na Uganda byateye utwatsi ibyavuye muri iyi raporo bivuga ko itakozwe mu mucyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!