00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku bwa ‘Jenoside y’Umuco’ yakorewe abasangwabutaka muri Canada

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Nzeri 2021 saa 11:58
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri Canada, bwasabye imbabazi abasangwabuka bo muri Canada, kubera ibyaha birimo ihohoterwa bakorewe ubwo bigaga mu mashuri yagenzurwaga na yo, yabatandukanyaga n’imiryango yabo.

Aya mashuri yagiyeho ahagana mu 1828, aza gufungwa mu 1996, aho bikekwa ko abanyeshuri ibihumbi 150 bakomoka mu miryango y’abasangwabutaka barimo n’Abahinde bajyanywe kwigamo ku gahato.

Ibi byari bigamije kubatandukanya n’ababyeyi babo, kugira ngo batiga umuco n’indimi gakondo zabo, bityo imibereho yabo ikazagera ubwo isa n’iy’abandi bantu barimo abazungu bari baraje gutura muri icyo gihugu.

Aya mashuri yagenzurwaga na Kiliziya Gatolika, aho abarimo ababikira bayayoboraga bakoreye abana b’abasangwabutaka ibikorwa byinshi by’iyicarubozo, birimo kwicishwa inzara, gukubitwa ndetse no gufatwa ku ngufu mu byisweJenoside y’Umuco.’

Benshi mu bana bajyaga kwiga muri ayo mashuri ntabwo basubiraga iwabo, kuko hari abahapfiraga kubera ubuzima bubi babagamo, ubundi bagashyingurwa mu byobo rusange byabaga byacukuwe muri aya mashuri.

Muri Nyakanga uyu mwaka, imwe mu mibiri y’aba bana yasanzwe muri imwe mu myobo yabaga ahahoze hari aya mashuri, bituma abaharanira uburenganzira bw’abasangwabutaka bongera kuzamura iki kibazo ndetse Leta ya Canada iza gusaba imbabazi.

Igitutu cyakomeje kwisuka ku bayobozi ba Kiliziya Gatolika bayoboraga ayo mashuri, ndetse kuri uyu munsi Inama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika muri Canada yasabye imbabazi ‘ku makosa akomeye yabakorewe’ ndetse bavuga ko biteguye kugira uruhare mu bikorwa byo kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Icyakora imiryango iharanira uburenganzira bw’abasangwabutaka yavuze ko yifuza kwakira imbabazi zisabwe na Papa Francis, nubwo ataragaragaza ibimenyetso by’uko yiteguye gusaba imbabazi.

Idini Gatolika ryasabye imbabazi kuri ‘Jenoside y’Umuco’ yakorewe abasangwabutaka bo muri Canada

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .