00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ideni rya Amerika ryarenze miliyari ibihumbi 36$

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 16 November 2024 saa 09:47
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere mu mateka, ideni rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryarenze miliyari ibihumbi 36$, nyuma y’uko ryiyongereyeho miliyari 1000$ mu mezi ane gusa.

Uyu mwaka watangiye iri deni riri kuri miliyari ibihumbi 34$, Nyakanga igera rimaze kwinjira muri miliyari 35$ mbere yo gukomeza gutumbagira aho rigeze kuri miliyari 36$ magingo aya, ndetse rikaba ryitezweho gukomeza kuzamuka ku buryo mu 2027 rizaba rigize 106% by’umusaruro mbumbe w’icyo gihugu na 122% mu 2034.

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, kivuga ko iri deni rishobora kuzaba rigize 140% by’umusaruro mbumbe wa Amerika mu 2032, mu gihe ryakomeza kuzamuka ku muvuduko rifite magingo aya.

Iki Kigega gikomeza gitanga umuburo, aho kivuga ko icyuho kiri mu ngengo y’imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishobora kuzongera iryo deni mu myaka iri imbere, kandi ibi bikagira ingaruka ku bukungu bw’Isi muri rusange, cyane ko idolari rya Amerika ari ishyiga ry’inyuma mu bucuruzi mpuzamahanga.

Icyakora Leta ya Perezida Trump yasezeranyije kugabanya amafaranga akoreshwa nabi n’iki gihugu, ibishobora kugira ingaruka ku igabanuka ry’ideni rikomeje kuzamuka mu buryo budasanzwe.

Guverineri wa Banki Nkuru ya Amerika, Jerome Powell, akomeje kubazwa icyo Amerika iri gukora mu kugabanya ideni rikomeje kwiyongera ku muvuduko ukabije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .