Icyogajuru cyitegezweho kugaragaza byinshi ku zuba cyanyuze hafi yaryo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Kamena 2020 saa 11:04
Yasuwe :
0 0

Icyogajuru kiri mu butumwa bwo kwiga Izuba n’imiterere yaryo, kuri uyu wa Mbere cyanyuze hafi y’iyi nyenyeri, mu ntera ingana na kilometero miliyoni 77.

Icyo cyogajuru cyiswe Solar Orbiter (SolO) cyoherejwe mu isanzure n’Ikigo cy’u Burayi gishinzwe ibijyanye n’Isanzure (Esa), cyateranyirijwe mu Bwongereza n’ikigo Airbus. Ubutumwa bwacyo bwatangiye muri Gashyantare hagamijwe gusobanukirwa neza imiterere y’iyi nyenyeri Isi izenguruka.

Byitezwe ko mu myaka iri imbere, SolO izarushaho kwegera Izuba nibura mu bilometero miliyoni 43 mu bihe bitandukanye. Kugeza uyu munsi hari ubundi butumwa bwegereye Izuba kurusha ubundi, burimo Mariner 10, Helios 1 & 2, Messenger na Parker Solar Probe.

Bibarwa ko Izuba riherereye mu ntera ya kilometero miliyoni 149 uvuye ku Isi.

Icyo cyogajuru kimaze amezi ane kuva cyoherejwe mu kirere, gishakisha uko cyakwegera izuba. Biteganyijwe ko indi ntambwe iki cyogajuru kizatera ari ukunyura hafi y’umubumbe wa Venus, mbere y’uko kirushaho gusatira inyenyeri y’isi.

Biteganyijwe ko kubyaza umusaruro amakuru azaba yoherezwa n’icyo cyogajuru bizatangira mu 2021, ubwo ibikoresho 10 bigize SolO birimo ibifata amashusho bizaba bitangiye imirimo yabyo uko byakabaye.

Facebook na Twitter zikomeje gushyirwa ku gitutu kubera amagambo mabi anyuzwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .