00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyogajuru cy’u Bushinwa cyari cyakangaranyije Isi, cyaguye ntacyo cyangije

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 10 Gicurasi 2021 saa 12:17
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko benshi batewe impungenge no kugwa kw’icyogajuru cyo mu Bushinwa, bibaza niba kitazangiza ubuzima bw’abantu kubera ko aho cyari kugwa hari hataramenyekana, cyaguye mu Nyanja y’u Buhinde ku Cyumweru tariki 9 Gicurasi.

Iki cyogajuru cya The Long March-5b cyagarutse ku Isi saa 10: 24 ku isaha y’i Beijing mu Bushinwa, ni ukuvuga saa 04: 24 ku isaha yo mu Rwanda.

BBC yatangaje ko iki cyogajuru cyashwanyutse kikigera mu kirere cy’Isi, ibisigazwa byacyo bigwa mu Nyanja y’u Buhinde. Ku bw’amahirwe nta kintu na kimwe cyigeze cyangiza.

Iki cyogajuru cyoherejwe mu isanzure tariki 29 Mata kijyanye ahazajya hakorerwa ibikorwa bijyanye n’isanzure byo mu Bushinwa, Tianhe space station, muri kilometero 160 kuri 375 z’ubutumburuke uvuye ku Isi.

Bitunguranye iki cyogajuru cyagiye kibura imbaraga kugeza ubwo bigaragaye ko kizagwa ku Isi mu minsi ibiri ishize.

Abagenzura ibikorwa by’isanzure muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari batangaje ko iki cyogajuru kiri bugwe muri Arabie Saoudite mbere y’uko kigwa mu Nyanja y’u Buhinde hafi y’Ibirwa bya Maldives.

Bikimenyekana ko iki cyogajuru cyo mu Bushinwa kigiye kugwa mu buryo butari bwitezwe, ibinyamakuru byo muri Amerika n’u Burayi byatangiye kwandika ko hari impungenge ko gishobora kugwa ahantu hatuwe kikangiza ubuzima bw’abantu.

Umunyabanga wa Ministeri y’Ingabo muri Amerika, Lloyd Austin, yatangiye gushinja u Bushinwa kurangara no kunanirwa kugenzura ibikorwa byabwo byo mu isanzure.

U Bushinwa nyuma yo kurya isataburenge Amerika mu bijyanye n’ubukungu, butangiye gushora akayabo mu bikorwa bijyanye n’isanzure, ndetse mu 2019 bwabaye igihugu cya mbere cyohereje abantu hafi y’ukwezi bagiye gutembera gusa batagiye mu bikorwa bifitanye isano n’ isanzure.

U Bushinwa burateganya kohereza abashakashatsi ku mubumbe wa Mars ndetse hari n’andi makuru ko buzafatanya n’u Burusiya mu mushinga wo kohereza ‘station’ izajya ikurikirana ibyo ku kwezi.

Icyogajuru cya Long March-5b cyaguye mu Nyanja y'u Buhinde hafi y'Ibirwa bya Maldives
Haburaga gato ngo kigwe mu birwa bya Maldives bituwe n'abarenga ibihumbi 500 / Ifoto: BBC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .