Iri kusanyabitekerezo ryakozwe na Kiev International Institute of Sociology (KIIS) rigaragaza ko mu ntangiriro za 2022 icyizere Volodymyr Zelenskyy yari afitiwe cyari kuri 90%, gusa bigera mu Ukuboza 2024 kigeze kuri 52%.
Iki kigo cyagaragaje ko ubwo Zelenskyy yatorwaga mu 2019 icyizere yari afitiwe n’abaturage cyari 80%, byaje kugera mu ntangiriro za 2022 kigeze kuri 37%. Cyongeye kuzamuka habura gato ngo intambara ya Ukraine n’u Burusiya itangire, kigera kuri 90%.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku baturage 2000, bafite hejuru y’imyaka 18. Abagera kuri 39% by’ababajijwe muri ubu bushakashatsi bavuze ko nta cyizere bifitiye Zelenskyy, mu gihe 9% banze kugira icyo basubiza.
Kugabanyuka kw’icyizere Zelenskyy afitiwe n’abaturage kwatewe ahanini n’uko yitwaye mu ntambara ihanganishije igihugu cye n’u Burusiya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!