00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyenda baguye mu bwicanyi muri Amerika, Al-Shabaab yagabweho igitero: Agezweho hanze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 June 2022 saa 12:50
Yasuwe :

Abantu icyenda bishwe barasiwe mu bwicanyi bwabereye mu mijyi itandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abandi benshi barakomereka.

Ubu bwicanyi bwabaye mu gihe abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika bakomeje kotswa igitutu ku guhangana n’ubwicanyi bwifashisha imbunda muri Amerika.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu n’igitondo cyo ku Cyumweru ni bwo ubwicanyi bwabaye mu mijyi itandukanye.

Muri Philadelphia, abagabo babiri bari bafite intwaro barahanganye bigeza aho batangira kurasa mu bantu bari mu kabari na restaurant, bica abantu batatu, 12 barakomereka.

Polisi y’Igihugu yatangaje ko ubundi bwicanyi bwabereye hafi y’akabari kari mu Mujyi wa Chattanooga muri Leta ya Tennessee, bwiciwemo abantu batatu, abandi 14 barakomereka.

Televiziyo ya WEYI yo yatangaje ko aba biyongeraho abandi batatu bishwe, abandi babiri barakomereka mu Mujyi wa Saginaw muri Leta ya Michigan.

Kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, nta bakekwa bari bafatwa ngo bakurikiranwe.

Ubu bwicanyi bwabaye mu gihe mu yindi mijyi abayituye bakiri kwibuka ubwaguyemo abantu 10 mu Mujyi wa Buffalo muri New York, 21 baguye ku ishuri ryo muri Uvalde muri Texas ndetse n’abandi bane baguye mu nyubako iherereye muri Tulsa muri Leta ya Oklahoma.

Kuva umwaka watangira, muri Amerika hamaze kuba ubwicanyi bw’abitwaje intwaro 240.

Ikigo cy’Ubushakashatsi, Gun Violence Archive, gisobanura ko ubwicanyi rusange [mass shooting] bwitwa gutyo iyo abantu bane [utabariyemo uwagabye igitero] barashwe.

Perezida wa Amerika, Joe Biden, yahamagariye Inteko gushyiraho amategeko n’amabwiriza agena ingamba zikwiye mu guhangana n’ikibazo cy’ubwicanyi bukomeje gufata intera.

Abantu icyenda baguye mu bwicanyi bwabereye muri Amerika

====================================================================================================================================

Amerika yongeye kurasa kuri Al-Shabaab muri Somalia

Nyuma y’ibyumweru bibiri, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje ko zigiye kongera kohereza abasirikare bazo muri Somalia, izi ngabo zatangiye kugaba ibitero byifashishije indege kuri Al-Shabaab.

Nubwo izi ngabo zoherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Afurika, United States Africa Command (AFRICOM), byavuzwe ko zitoherejwe hagamijwe kurwana, byasobanuwe ko zagabye igitero kuri Al-Shabaab mu guca intege ubushotoranyi bw’aba barwanyi ku ngabo za Leta ya Somalia.

Ibinyamakuru byanditse ko abarwanyi batanu ba Al-Shabaab ari bo bishwe, baguye muri iyi mirwano yabaye ku wa 3 Kamena 2022.

Ingabo za Amerika mu itangazo ryazo zavuze ko zemerewe kugaba ibitero mu gufasha iza Leta.

Ni igitero cya kabiri ingabo za Amerika zagabye kuri Al-Shabaab uyu mwaka nyuma y’icyo muri Gashyantare.

Mu kwezi gushize ni bwo Ubutegetsi bwa Biden bwemeje ko bugiye kohereza ingabo muri Somalia, nyuma y’umwaka usaga zitaharangwa.

Mu Ukuboza 2020, ni bwo Trump [wayoboraga Amerika] yategetse ko ingabo 700 za Amerika zivanwa muri iki gihugu kiri mu ihembe rya Afurika. Icyo gihe zegereye ku birindiro biri hafi ya Kenya na Djibouti.

AFRICOM byavuzwe ko yahawe misiyo yo kujya inama no gufasha mu guhugura ingabo za Somalia hagamijwe kuzifasha guhangana na Al-Shabaab.

Ingabo za Amerika zagabye igitero kuri Al-Shabaab

====================================================================================================================================

U Bwongereza bugiye koherereza Ukraine missiles zikaze zirasa kure

Bwa mbere, u Bwongereza bwatangaje ko bugiye guha Ukraine misile ziraswa kure.

Minisitiri w’Ingabo mu Bwongereza, Ben Wallace, yavuze ko intwaro izwi nka ‘M270 multiple-launch rocket system’ izafasha Ukraine kwihagararaho mu ntambara yagabweho n’u Burusiya.

BBC yanditse ko u Bwongereza bushobora guhabwa intwaro eshatu, nubwo nta rwego na rumwe rurabyemeza.

U Bwongereza bwatangaje ko bugiye gutanga ubu bufasha nyuma y’aho Amerika itangaje ko na yo izaha Ukraine missiles za rutura.

Minisitiri Ben Wallace yavuze ko igihugu cye kizafasha Ukraine kubona ‘intwaro z’ingenzi zizayifasha mu kwirwanaho.’

Yagize ati “Mu gihe imirwanire y’u Burusiya yahinduye isura, ni ko natwe ubufasha bwacu kuri Ukraine bugomba guhinduka.’’

‘Multiple launch rocket system’ y’u Bwongereza ishobora kurasa missiles 12 mu munota umwe zikagera ku ntera y’ibilometero 300.

U Bwongereza bugiye koherereza Ukraine intwaro zirasa kure

====================================================================================================================================

Koreya y’Epfo na Amerika byagerageje missiles umunani bisubije Koreya ya Ruguru

Mu gitondo cyo ku wa Mbere, Koreya y’Epfo na Amerika byarashe missiles umunani mu buryo bwo gusubiza ku gikorwa cya Koreya ya Ruguru iheruka kugerageza missile yayo ku Cyumweru.

Ibiro Ntaramakuru bya Yonhap byatangaje ko iki gikorwa ibi bihugu byombi byakoze kigamije ‘kwerekana ubushobozi n’uburyo byiteguye’ guhangana na missile ziva muri Koreya ya Ruguru.

Koreya y’Epfo na Amerika byarashe missiles umunani mu gihe cy’iminota 10, byasubizaga Koreya ya Ruguru na yo yari yarashe ibindi bisasu umunani.

Missiles zatewe na Koreya ya Ruguru zarashwe hafi y’inyanja iri mu Burasirazuba, ni izo ku rwego rwo hejuru zagageragejwe nyuma y’umunsi umwe hasojwe imyitozo ya gisirikare ihuriweho na Koreya y’Epfo na Amerika.

Mu kwezi gushize, Koreya y’Epfo na Amerika na bwo byarashe missiles bisubiza Koreya ya Ruguru, ndetse bivuga ko igerageza yari yakoze rihabanye n’amabwiriza n’Akanama k’Umutekano ka Loni.

Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk-yeol, wagiye ku ntebe mu kwezi gushize, yiyemeje kutajenjekera Koreya ya Ruguru ndetse mu Nama yiswe ‘May summit’ yabereye muri Seoul yemeranyije na Perezida wa Amerika, Joe Biden kuzamura imikoranire mu bya gisirikare.

Koreya y’Epfo na Amerika byarashe missiles umunani mu gusubiza Koreya ya Ruguru iheruka kugerageza missiles

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .