00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyemezo cy’Urukiko cyabujije u Bwongereza kohereza abimukira mu Rwanda gishobora guhindurwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 June 2022 saa 01:46
Yasuwe :

Urukiko rw’Uburenganzira bwa muntu mu Burayi ruherutse kwitambika umugambi w’u Bwongereza wo kohereza mu Rwanda abimukira n’abasaba ubuhungiro binjiye muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko. Uwanzuro w’uru rukiko ushobora guhindurwa n’abaminisitiri binyuze mu mushinga mushya w’itegeko.

Iyi gahunda yashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza kuri uyu wa Gatatu ishobora kwemerera abaminisitiri kwirengagiza ibyemezo by’urukiko byatambamiye iyoherezwa ry’abimukira mu Rwanda, ku munota wa nyuma.

Ni imwe mu bikubiye mu mpinduka ku itegeko ry’uburenganzira bwa muntu mu Bwongereza zishyiraho ibyo abaminisitiri bagaragaza ko bizatuma habaho igenzura ryisumbuye ku rwego rw’amategeko.

Inkuru ya BBC ivuga ko abanenga iyi gahunda bashingira ku kuba ibiteganywa biteye urujijo kandi byatuma abaminisitiri bagira ububasha bwinshi kurusha uko byari bisanzwe.

Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bwongereza, Dominic Raab, yavuze ko uyu mushinga we w’itegeko ukemura ibibazo byo mu itegeko ku burenganzira bwa muntu aho kuryirengagiza uko ryakabaye.

Raab yahamije ko leta y’u Bwongereza itazava mu masezerano y’uburenganzira bwa muntu mu bihugu by’u Burayi.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko ingingo ikomeye muri uyu mushinga w’itegeko ari iyo kwirengagiza ibyemezo by’urukiko rw’uburenganzira bwa muntu rw’u Burayi bitambamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda runaka.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iherutse kubuzwa kohereza mu Rwanda, icyiciro cya mbere cy’abimukira n’abasaba ubuhunzi bikozwe n’Urukiko rw’uburenganzira bwa muntu mu Burayi, rufite icyicaro i Strasbourg mu Bufaransa.

Bijyanye n’umushinga w’itegeko wa leta y’u Bwongereza (Bill of Rights), abaminisitiri bashobora kwirengagiza ibyemezo nk’ibyo by’inkiko bitewe n’uko imikorere yabo itari mu rwego rw’amategeko mpuzamahanga.

Raab yagize ati "Umushinga w’itegeko ku burenganzira uzongerera imbaraga umugenzo wacu w’ubwisanzure ari na ko ushyira mu rwego rwacu ikigero cyiza cyo gushyira mu gaciro. Tuzasobanura neza ko ibyemezo by’inzibacyuho biteganyijwe mu itegeko rya 39 bitareba inkiko z’u Bwongereza, inzego za leta cyangwa abayobozi.”

Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bwongereza, Dominic Raab ni we watangije umushinga w'itegeko rishobora gutuma icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda giherutse gutambamirwa, gishobora guhinduka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .