00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICC yagejejweho ubusabe bwo guta muri yombi abarimo Netanyahu wa Israel

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 May 2024 saa 03:01
Yasuwe :

Umushinjacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, yarugejejeho ubusabe bwo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Ingabo Yoav Gallant, n’abayobozi b’umutwe wa Hamas, abashinja kugira uruhare mu byaha byakorewe mu ntara ya Gaza no muri Israel guhera tariki ya 7 Ukwakira 2023.

Nk’uko uyu mushinjacyaha, Karim Khan, yabisobanuye, Netanyahu na Gallant bakekwaho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, birimo kwicisha abantu inzara, kubabaza cyangwa se gukomeretsa bikomeye, kwica ku bushake, gutanga ibwiriza ryo kugaba ibitero bigambiriwe mu basivili, gutsemba biturutse ku kwicisha abasivili inzara, gutoteza n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa.

Khan yatangaje ko yagejeje mu rukiko rwa ICC ibimenyetso byafashwe muri Gaza birimo ubuhamya bw’abarokotse ibitero by’ingabo za Israel, ababibonye, amashusho y’umwimerere, amafoto, amajwi, amashusho yafatiwe mu kirere ndetse n’amatangazo y’abashinjwa ibi byaha agaragaza ko ibyakozwe byose byari bigambiriwe.

Uyu mushinjacyaha yavuze ko Israel n’ibindi bihugu bifite uburenganzira bwo kurinda abaturage babyo, ariko ko bigomba kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga ubutabazi, nyamata ngo si ko byagenze kuri iki gihugu kuko cyahisemo guteza impfu n’uburibwe ku baturage ba Gaza.

Umuyobozi wa Hamas, Yahya Sinwar n’Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’uyu mutwe, Mohamed Diab Ibrahim al-Masri ndetse na Ismail Haniyeh uyobora ishami rya politiki na bo basabiwe gushyirirwaho impapuro zo kubata muri yombi, bashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe ku butaka bwa Israel no muri Gaza guhera tariki ya 7 Ukwakira 2023.

Khan yasobanuye hari impamvu zifatika zituma aba bayobozi ba Hamas bashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe amagana y’abasivili ba Israel no gufata bunyago abantu 245 mu gihe uyu mutwe wagabaga igitero muri Israel, ashingiye ku bimenyetso birimo amashusho yafashwe na CCTV, amajwi y’umwimerere, amafoto, amatangazo y’aba bayobozi n’ibyo abahanga bagaragaje.

Uyu mushinjacyaha yatangaje ko yasuye ibice birimo Kibbutz Be’eri, Kibbutz Kfar Aza hamwe na Re’im iberamo ibitaramo bya Supernova, abona uko ibi bitero byagabwe n’ingaruka zabyo, kandi ngo yanavuganye n’abarokotse ibi bitero, yumva akababaro kabo.

Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yashyiriweho impapuro zo kumufunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .