Iki cyemezo cya ICC cyatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024.
Mu itangazo ICC yashyize hanze, yavuze ko “hari impamvu zikomeye” zo kwemera ko aba bayobozi bagize uruhare mu bikorwa bigize ibyaha by’intambara muri Gaza.
Nubwo ICC yashyize impapuro zo guta muri yombi aba bayobozi, Israel ntabwo ari umunyamuryango wa ICC, ndetse mu bihe bitandukanye yagiye yamaganira kure ububasha bw’uru rukiko, irushinja gukorera mu nyungu za politike.
Impapuro nk’izi kandi zashyiriweho Umuyobozi wa Hamas wo ku rwego rwa gisirikare, Mohammed Deif, gusa Israel yo yatangaje ko yamwishe.
Izi mpapuro zishyizweho nyuma y’igihe hari umubare munini w’ibihugu bigaragaza ko Israel ikomeje kwibasira abasivile mu ntambara yo kurwanya Hamas irimo muri Gaza.
Ni intambara yatangijwe n’igitero Hamas yagabye kuri Israel ku wa 7 Ukwakira 2023. Iki gitero cyahise gikurikirwa n’ibindi bitero bya Israel byo kwihorera, ndetse bibyara intambara igihanganishije impande zombi kugeza uyu munsi.
Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko iyi ntambara imaze kugwamo abarenga ibihumbi 35, barimo abana barenga 7000, abagore barenga 4000 n’abakuze hafi 2000.
Ibi nibyo ibihugu bimwe biheraho bivuga ko ibyo Israel iri gukora muri Gaza ari Jenoside, ndetse by’umwihariko muri Mutarama 2024, Afurika y’Epfo yatanze ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye (International Court of Justice: ICJ), ishinja Israel gukorera Jenoside y’Abanyepalestine mu Ntara ya Gaza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!