Muri Werurwe 2023, ICC, yasohoye impapuro zo guta muri yombi Perezida Putin uyobora u Burusiya, imushinja icyaha kirimo gukura abana muri Ukraine mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibi byaha Perezida Putin ashinjwa kubikora kuva muri Gashyantare 2022, ubwo ingabo z’u Burusiya zatangiraga kugaba ibitero mu ntara ya Donetsk na Luhansk muri Ukraine.
Leta y’u Burusiya yateye utwatsi iki kirego, igaragaza ko gukura abana mu bice biberamo intambara atari icyaha. Nayo muri Gicurasi 2023, yasohoye impapuro zo guta muri yombi Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Karim Khan.
Mu gihe Putin yitegura kujya kwifatanya n’abo muri Mongolia kwizihiza umunsi mukuru w’urugamba rwa Khalkhin Gol rwabaye mu 1939, Umuvugizi wa ICC, Fadi el-Abdallah yibukije Mongolia iri mu bihugu byashyize umukono ku masezerano agenga uru rukiko.
Fadi usaba Mongolia kuzafunga Putin yasobanuye ko iyo igihugu kirebwa n’aya masezerano kitifatanyije n’ibindi kuyubahiriza, abacamanza ba ICC babimenyesha Inteko Rusange y’ibihugu byose bireba, bigafata icyemezo.
Yagize ati “Iyo hatabayeho ubufatanye, abacamanza ba ICC babikoraho iperereza, bakamenyesha Inteko Rusange y’ibihugu birebwa na yo. Ubwo ni bwo Inteko Rusange ifata icyemezo ibona ko gikwiye.”
Leta ya Ukraine na yo yamaze kwandikira Mongolia, iyisaba kuzafunga Perezida Putin gusa u Burusiya bwagaragaje ko nta bwoba bufite bwo kuba uyu Mukuru w’Igihugu yafungwa, busobanura ko uruzinduko rwe rwateguwe neza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!