Mu bihano Amerika yafatiye Fatou Bom Bensouda harimo gufatira imitungo ye ndetse no kuba nta Munyamerika n’umwe wemerewe kugira igikorwa akorana nawe.
ICC yavuze ko ibi bihano bya Bensouda na Phakiso Mochochoko, ari igitero gikomeye cyane cyagabwe ku iyubahirizwa ry’amategeko.
Itangazo rya ICC rivuga ko ibi bihano ari ukongera gushaka kwivanga mu mikorere yayo no kubangamira ubwisanzure bw’ubushinjacyaha ndetse n’imirimo y’ingenzi igamije guhana ibyaha mpuzamahanga.
ICC yavuze ko itazahagarika gukora iperereza ku byaha by’intambara Amerika n’inshuti zayo baba barakoreye muri Afghanistan.

Konti ya Twitter ya Narendra Modi yinjiwemo n’abajura
Twitter yemeje kuri uyu wa Kane ko konti y’urubuga (website) rwa Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yinjiwemo n’abajura mu ikoranabuhanga bagashyiraho ubutumwa bwinshi basaba abamukurikiye gutanga amafaranga yo gutera inkunga ikigega cye, bakabikora babinyujije mu ikoranabuhanga.
Ibi bibayeho nyuma y’uko konti za Twitter z’abantu bakomeye zikomeje kugabwaho ibitero, aho byakajije umurego muri Nyakanga uyu mwaka.
Twitter yatangaje ko iki kibazo yakimenye kandi yatangiye urugendo rwo kurinda umutekano wa konti y’urubuga rwa Modi.
Itangazo ryayo rigira riti "Turimo gukora iperereza kuri iki kibazo. Kugeza ubu ntabwo turamenya izindi konti zibasiwe”.
Konti ya Modi ikurikirwa n’abarenga miliyoni 2.5. Ikaba ari iy’urubuga na application ya telefoni ye. Icyakora konti ye bwite ya Twitter ikurikirwa n’abarenga miliyoni esheshatu ntabwo yibasiwe.
Muri Nyakanga konti z’abandi bantu bakomeye zagabweho ibitero by’ikoranabuhanga. Zirimo iya Joe Biden wiyamamariza kuyobora Amerika, Barack Obama n’umuherwe Elon Musk.

Trump yateye ubwoba imijyi ikunze kuberamo imyigaragambyo
Perezida Trump yasinye inyandiko itera ubwoba imijyi itandukanye nka Seattle, Portland, New York na Washington bwo gukata inkunga guverinoma yayihaga kubera ibikorwa by’imyigaragambyo bikomeje kuyiberamo kuva mu mezi ashize.
Muri iyo nyandiko Trump yagize ati “Ubuyobozi bwanjye ntabwo buzemera ko amadolari aturuka mu misoro azakomeza guhabwa imijyi yemera kuba indiri yo guhonyora amategeko”.
Abayobozi b’Imijyi Trump yashyize mu majwi bamaganye icyemezo cye. Guverineri wa New York, Andrew Cuomo, yavuze ko Trump arimo kugerageza guhana Umujyi wa New York.
Ati “Ntabwo ari umwami. Ntashobora gukata inkunga ihabwa umujyi wa New York. Ni igikorwa kinyuranyije n’amategeko”.

USA: Daniel Prude, undi mwirabura wishwe n’umupolisi amutsikamiye
Umugabo w’umwirabura utitwaje intwaro yapfiriye muri leta ya New York nyuma y’uko polisi imwambitse icyo kumupfuka mu maso no mu mutwe ikamurambika hasi yubitse inda ku muhanda mu gihe cy’iminota ibiri, nkuko amashusho ya ’camera’ umupolisi yari yambaye abigaragaza.
Daniel Prude wari ufite imyaka 41, yari afite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe ubwo polisi yamutsikamiraga muri Werurwe.
BBC yanditse ko hashize icyumweru ari bwo uyu mugabo yapfiriye mu bitaro, ariko ubu ari bwo iyi nkuru igiye ahagaragara nyuma yuko umuryango we ukoresheje ikiganiro n’abanyamakuru.
Urupfu rwa Prude rwabaye amezi abiri mbere yuko iyicwa rya George Floyd riteza uburakari muri Amerika no mu bice bitandukanye ku isi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!