00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICC yakatiye Dominic Ongwen igifungo cy’imyaka 25

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Gicurasi 2021 saa 03:47
Yasuwe :
0 0

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwakatiye Dominic Ongwen wahoze ari mu buyobozi bw’umutwe w’iterabwoba wa Lord’s Resistance Army, gufungwa imyaka 25.

Ongwen wamenyekanye nka White Ant yahamijwe ibyaha birimo ubwicanyi, itotezwa, gufata ku ngufu no gukoresha ubucakara bushingiye ku mibonano mpuzabitsina.

Abashinjacyaha bari basabye ko Ongwen akwiriye guhabwa igihano gito kuko yinjijwe muri Lord’s Resistance Army akiri umwana.

Lord’s Resistance Army ni umutwe washinzwe mu myaka isaga 30 ishize ukorera muri Uganda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni umwe mu mitwe yagiye yica abaturage mu buryo bw’iyicarubozo nko kubaca bimwe mu bice by’imibiri.

Ongwen yakatiwe igifungo cy'imyaka 25

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .