00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Ryan Wesley Routh washatse kwivugana Trump

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 16 September 2024 saa 10:09
Yasuwe :

Nyuma y’amezi abiri Donald Trump arokotse igitero simusiga cyari gihitanye ubuzima bwe, uyu mugabo uhagarariye Ishyaka ry’Aba-Républicains yongeye kurokoka igitero cy’umugabo witwa Ryan Wesley Routh w’imyaka 58.

Ni igitero cyabereye hafi y’urugo rwa Trump, aho uyu mugabo yari arimo gukina umukino akunda wa Golf. Ryan yamwegereye anyuze aho twagereranya n’inyuma y’urugo, hafi y’ikibuga Trump yari ari gukiniramo.

Uyu mugabo yari yitwaje imbuga ya AK47, ibikapu bibiri na camera nto ya GoPro. Byaje kugera ubwo uyu mugabo yageze mu ntera ya metero zibarirwa muri 400 uturutse aho Trump yari ahagaze.

Uyu mugabo yafunguye imbunda ya AK-47 yari afite, yinjiza umunwa wayo mu gipangu, asa nk’uru gushaka intego neza ku buryo naza kurasa ari buhite amubonezaho. Icyo gihe cyose, ubwo yari yihishe mu bihuru biri inyuma y’urupangu rwa Trump.

Nibwo umwe mu bashinzwe kumurindira umutekano yamubonaga, ahita amurasa, gusa ntiyamuhamya. Urusaku ry’amasasu rwakomeje kumvikana, biza kurangira uyu mugabo ahungiye mu modoka ya Nissan y’umukara.

Polisi yahise itangira iperereza simusiga, imodoka nyinshi zoherezwa kumuhiga cyane ko purake y’imodoka ye yari yamaze kumenyekana, baza kumufata nyuma y’igihe gito, mu bilometero birenga 70 uturutse aho icyaha cyabereye.

Nyuma yo gufatwa, uyu mugabo nta jambo na rimwe yigeze avuga, habe no kubaza impamvu ahagaritswe n’inzego z’umutekano. Ni umugabo kandi utari ufite ubwoba na gato, ndetse ngo ntabwo yagerageje guhangana n’inzego z’umutekano.

Bikekwa ko iyo ushinzwe umutekano wa Trump ataza kurasa uyu mugabo, yaburaga igihe gito cyane ngo arase Trump cyane ko imbunda yari afite, ifite ubushobozi bwo kurasa mu ntera Trump yari ahagazemo kandi bitagoranye.

Nyuma y’iri sanganya, Trump yashyize hanze itangazo avuga ko ameze neza,ko atiteguye kurekura, ashimangira ko azakomeza kurwanira abamushyigikiye mu rugamba arimo rwo kongera kwinjira muri White House.

Ibyamenyekanye kuri Ryan

Ryan ni umugabo w’imyaka 58 wari utuye muri Leta ya Hawaii, aho yimukiye muri Gicurasi uyu mwaka aturutse muri Leta ya North Carolina. Bikekwa ko nta mugore yabanaga nawe.

Ni umugabo watunze imbunda kuva kera, amakuru avuga ko ari kimwe mu bintu yari azi cyane. Abaturanyi be bavuga ko byari bigoye kujya iwe ntuhasange imbunda. Bamutinyaga kubera uburyo yari umugabo utunze imbunda ziremereye.

Inzego z’umutekano zari zisanzwe zimuzi kuko yagiye ahanwa mu bihe bitandukanye. Mu 2002, yigeze kwinjira mu iduka afite imbunda, inzego z’umutekano zirahamagazwa. Mu 2003, yafashwe yatwaye imodoka adafite uruhushya, ahanishwa igihano gisubitse.

Mu 2010, yafashwe ashinjwa gutunga ibintu byibwe. Amakuru avuga ko ibyaha byo gutunga imbunda nta ruhushya abifitiye, yatangiye kubikurikiranwaho mu 1997.

Mu 2016, uyu mugabo yavuze ko yatoye Donald Trump gusa uko imyaka yagiye ishira, yaje guhindura imitekerereze ye, ajya ku ruhande rw’abamurwanya.

Mu 2020, ntabwo yari agishyigikiye Trump cyane ndetse no mu matora y’uzahagararira Aba-Républicains, yari ashyigikiye abahanganye na Trump, ari bo Vivek Ganapathy Ramaswamy ndetse na Nikki Haley.

Uyu mugabo kandi yari ashyigikiye cyane intambara yo muri Ukraine ku buryo mu 2022 yagiye muri icyo gihugu, mu rwego rwo kugishyigikira. Ryan yari afite umushinga wo gushakira Ukraine abarwanyi, aho bivugwa ko yakunze kwegera abasirikare bavuye mu Ngabo za Amerika kugira ngo abashishikarize kwinjira mu ntambara yo muri Ukraine.

Ku rundi ruhande, afite urubuga rwakusanyirizwagaho inkunga igamije gushyigikira intambara yo muri Ukraine ndetse yanarukoreshaga mu kwandika abifuza kuyiganamo.

Mu 2022, yaganiriye na The New York Times, avuga ko "Putin ari umwicanyi tugomba kumurangiza."

Mu 2020, uyu mugabo azwiho kuba yarakurikiye cyane inyigisho zavugaga ko Covid-19 atari icyorezo gihangayikishije.

Ryan Wesley Routh afite imyaka 58 akaba yarahoze akunda Trump mbere yo kumwihinduka
Ryan Wesley Routh yafatiwe mu biLometero 70 uturutse aho yageragezaga kurasira Donald Trump. Uyu mugabo nta jambo na rimwe yavuze nyuma yo gufatwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .