Ni ibintu byashingirwagaho nk’ibanga ryabo ry’ibyishimo, umurava mu kazi ndetse n’ibanga ryo kuramba dore ko na n’ubu mu Buyapani ari hamwe mu hantu hake ku Isi ushobora kugera ukahasanga umubare munini w’abasaza n’abakecuru barengeje imyaka 100.
Bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byagiye bikopera imigirire ishingiye ku mitekerereze ya Ikigai, hagamijwe gutahura umwuga umuntu yakurikira ukamugirira umumaro.
BetterUp, iradufasha kwinjira ducengere, tunamenye byinshi ku bijyanye n’inkomoko y’Ikigai, umumaro n’ubusobanuro ndetse tunarenge tugere ku buryo wabasha gushyira mu ngiro ikigai.
Mu buryo bwimbitse, ubusobanuro bwa "Ikigai" ni impamvu yo kubaho, kubera ko akajambo ’iki’ gasobanuye ’ubuzima’ mu Kiyapani, mu gihe ’gai’ ko gasobanuye ’indangagaciro’ cyangwa ’umutungo’.
Ikigai ni intego zawe z’ubuzima, ni ibyishimo byawe, ni ikikuzanira umunezero kikagutera kubaduka ukava mu buriri buri munsi.
Mu muco w’Abayapani, Ikigai yari impamvu yo gushakisha ibyishimo, mu gihe abo mu Burengerazuba bw’Isi bo bahashye uwo muco nk’uburyo bwo gushakisha uko batahura umwuga w’inzozi zabo.
Bahise babyubakiraho bavuga ko kugira ngo wizere ko wamaze gutahura Ikigai kuri wowe, ari uko uba wujuje ibikurikira birimo kwiyumvamo urukundo rw’icyo ukora, gutahura icyo uzi gukora neza kurusha ibindi, ibyo washobora kwishyurirwa ndetse no kumenya icyo isi ikeneye.
Impamvu Ikigai ari ingenzi
Dufatiye urugero ku Buyapani; kugeza none ni cyo gihugu cya kabiri ku Isi mu kugira abaturage bafite icyizere cyo hejuru cy’uburame, aho abagore babarirwa ku myaka 88,09 mu gihe abagabo bo icyizere cyabo cy’ubuzima kigera ku myaka 81, 91.
Ni ibintu abantu bakesha imirire myiza igizwe n’indyo yuzuye, ariko kandi ku ruhande rw’Abayapani hanavugwamo akaboko ka Ikigai bituma hanabaho akarusho k’ibyishimo.
Uretse kurama no kubaho ubuzima bwishimye, Ikigai inafasha mu gutuma wubaka imibanire ihambaye hagati yawe n’abo mukorana mu kazi, ukabasha kugera ku buryo bwawe bw’inzozi bw’imibereho ya buri munsi, umwuga wawe w’inzozi kandi ukajya unawukorana umurava n’umunezero.
Inkomoko ya Ikigai no kuba uwo muco ukomeje kugenda uba ikimenyabose ku rwego rw’isi
Ikigai ni umuco watangiye kubaho mu gihe cyizwi nk’icya Heian; ni ukuvuga hagati y’umwaka wa 794 na 1185 igihe cyafashwe nk’icy’amahoro mu Buyapani ubwo Umwami w’Abami Kanmu yimuriraga umurwa mukuru ahitwa Heian-kyō.
Ikirwa cya Okinawa mu Buyapani, kizwiho kuba ari ho hantu ku isi, ushobora gusanga abantu benshi barengeje imyaka 100 kandi havugwa Ikigai nk’ibanga bakesha uku kuramba.
Iri banga ry’Abayapani ntirigishingiye gusa ku bukure n’ibyo kuramba, kubera ko riri kurushaho kugenda riba ikimenyabose no mu rubyiruko rwo mu Buyapani ndetse no hanze yabwo ku bantu bose bifuza kubaho ubuzima bufite igisobanuro.
Wabasha kwinjira mu buzima bushingiye kuri Ikigai mu gihe ubashije kwisubiza ku bibazo birimo, kumenya icyo ukunda gukora aho ubibwirwa no kuba wumva unezezwa no kujya ku kazi kurusha gutaha ukavuyeho, kwibaza ku cyo uzi gukora neza kurusha ibindi kandi ukabijyanisha no kumenya icyo Isi ikeneye kimwe no kumenya icyo wabasha gukora ukishyurwa.
Nyuma yo gutahura Ikigai , uzabasha kumenya kwiha intego nto, ugire igenamigambi, wikorere isuzuma maze ubone icyagufasha kurama, kandi unafite ibyishimo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!