00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku matora agiye kuba muri Israel ku nshuro ya gatanu mu myaka ine

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 1 Ugushyingo 2022 saa 07:40
Yasuwe :

Biteganyijwe ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, muri Israel bongera kuramukira mu matora y’abagize inteko ishinga amateko, igikorwa kigiye kuba ku nshuro ya gatanu mu gihe cy’imyaka itageze kuri ine. Uku guhora mu matora bikomeje gutera abantu kwibaza byinshi ariko hari zimwe mu mpamvu dukesha CNN zishobora kugufasha gusobanukirwa.

Imwe mu mpamvu zigaragazwa nk’izituma habaho amatora umusubirizo, ni ukuba inteko ishinga amategeko ya Israel ihurirwamo n’amashyaka ya politiki menshi kandi akenshi ugasanga nta na rimwe ryabashije kubona amajwi ntakuka aryemerera kuba ryagira ubwiganze bw’amajwi muri iyo nteko.

Iyo bigenze bityo rero, bituma habaho kwihuriza hamwe kw’amashyaka akishakamo imyanya 61 iba ikenewe kugira ngo habe hashyirwaho guverinoma nubwo hari igihe usanga havuyemo nk’ishyaka rimwe ntiryemeranye n’ibyo andi yumvikanyeho bigatuma ibintu birushaho kujya mukeragati.

Indi mpamvu itangwa nk’ikunda guteza intugunda muri iki gihe, ni Benjamin Netanyahu. Kuba ari we wihariye agahigo ko kuba yarabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu imyaka myinshi kurusha abandi mu mateka, ku buryo isimbuzwa rye ryakomeje kuba ingorabahizi cyane ko hari abakomeza kumutsimbararaho hakaba n’abatemera gukorana na we ku mpamvu zabo bwite cyangwa iza politiki.

Ibi byanamuganishije ku kunanirwa gusiga ashyizeho uburyo bw’imiyoborere bushingiye ku bwiganze bw’amajwi, ibyavuyemo kuba hamaze gukorwa amatora inshuro enye zose kandi mu gihe kigufi ndetse umwaka ushize ho amashyaka yari yabashije kwihuza ashyira hamwe hagamijwe gukomeza kumusunikira kure y’ubutegetsi nubwo uko gushyira hamwe kutamaze kabiri.

Ibi ni byo byatumye abari batoranirijwe kuyobora mu gihe cyo kwihuza kw’amashyaka agasenyera umugozi umwe ari bo ; Yair Lapid na Naftali Bennett, bongeye kumvikana bahamagaza andi matora bundi bushya.

Mu matora ateganyijwe kuri iyi nshuro, byitezwe ko ishyaka rya Netanyahu rizwi nka Likud ari ryo rizagira ubwiganze bw’amajwi nk’uko impuguke mu bya politiki zibisesengura ku buryo bishobora no kugarura uyu mugabo ku butegetsi.

Ku rundi ruhande ariko byitezwe ko ishyaka Minisitiri w’Intebe uriho ubu, Yair Lapid abarizwamo ari ryo rizaza rigwa mu ntege irya Netanyahu ku mwanya wa kabiri.

Biteganyijwe ko ishyaka Naftali Bennett abarizwamo ryo kuri iyi nshuro ritazitabira aya matora bitewe n’uko ryacitsemo ibice, ahubwo ko hazagaragaramo irishya ryitwa National Unity rikuriwe na Minisitiri w’Ingabo muri Israel, Benny Gantz.

Hitezwe n’andi mashyaka nka Blue and White, Religious Zionists na Labor Party na yo ashobora kugira imyanya yatsindira muri iri hatana. Muri Israel, amatora akorwa abaturage batora ishyaka babereye abayoboke, kandi buri shyaka nibura ribonye amajwi 3,25% ryemerewe kugira imyanya rigenerwa bitewe n’umubare ryagize, icyakora ibi na byo bituma hari amashyaka mato mato yihuza agamije kugeza kuri uwo mubare kugira ngo abone iyo myanya.

Israel yari yarashyizeho uburyo butaziguye bwo gutora Minisitiri w’Intebe nk’uko bikorwa muri Amerika hatorwa perezida, ariko nyuma iki gihugu cyahisemo kongera gutora biciye muri ubu buryo bwo mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mu gihe ishyaka rya Likud ritatsinda, perezida Isaac Herzog azagena Minisitiri w’Intebe wari usanzweho kuguma mu nshingano cyangwa se undi ashobora guha ayo mahirwe ngo ashyireho guverinoma.

Barateganya kwinjira mu matora mu gihe Israel isanzwe mu bibazo by’ubushyamirane na Palestine, igihe ubuzima n’imibereho bikomeje guhenda cyane ku benegihugu ndetse n’ibindi bibazo by’umutekano byose biteye inkeke abakagombye kugira uruhare no kwitabira ayo matora ateganyijwe.

MInisitiri w'Intebe wa Israel, Yair Lapid (iburyo) hamwe na Benjamin Netanyahu ushaka kugaruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .