Ibyo wamenya ku baperezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze gusimbuka urupfu

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 21 Mata 2020 saa 10:31
Yasuwe :
0 0

Ubuzima ni ikintu gikundwa na buri wese, yaba ukomeye cyangwa uworoheje. Nta muntu n’umwe wakwiha ubuzima ndetse ibyo dukora kenshi ni ukubusigasira, twirinda icyabuhungabanya nubwo hari igihe kigera bukaduca mu myanya y’intoki.

Abagize amahirwe bagatunga bagatunganirwa, bashora amafaranga menshi mu mutekano wabo, byagera ku bayobozi ho itegeko rikagena uburyo ucungwa.

Mu gihugu cy’igihangange nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, perezida wacyo aba arinzwe bikomeye, ku buryo aho akandagiye ubuzima bumera nk’ubuhagaze, kandi umutekano ugakazwa mbere y’iminsi myinshi ngo ahagere.

Bisa n’inzozi cyangwa kwikirigita ugaseka gutekereza ko hari icyahungabanya umutekano wa Perezida wa Amerika, kuko iki gihugu gikora ibishoboka byose ngo buri kantu kose kajyanye n’umutekano kabe ari ntagereranywa ku ruhando mpuzamahanga.

Gusa hari iminsi yagiye igamburuza icyo gisa n’icyahindutse ihame, umukuru w’igihugu cya mbere gikomeye mu ngeri nyinshi zigize ubuzima bw’igihugu, hakabura gato ngo ubuzima bwe buzime mu kanya nk’ako guhumbya, bidatewe n’uburwayi cyangwa indi mpanuka, ahubwo ari umugambi wo gushaka kumuhitana.

Hari n’abo byakunze mu buryo butari bwatekerejwe, barapfa. Ba perezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagera kuri bane basize ubuzima mu mugambi wari wateguwe neza. Aba ni Abraham Lincoln (1865), James Abram Garfield (1881), William McKinley (1901) na John Fitzgerald Kennedy (1963).

Uko abaperezida bane ba Amerika bishwe

Bishoboka bite ko umuyobozi ucungiwe umutekano ku rwego rwo hejuru, ufite ubutasi mu mpande enye z’Isi yicwa?

Aba bapfuye ni umubare muto cyane mu baperezida 45 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze kugira, barimo abasimbutse urupfu ku munota wa nyuma, habura gato cyane.

Abaperezida barenga 2/3 by’abamaze kuyobora Amerika basimbutse urupfu hagati y’ikinyejana cya 19, ni ukuvuga kuva mu myaka ya 1800 kugeza ubu mu 2020.

Igitekerezo cyo kugerageza kwica cyangwa kugambanira Perezida wa Amerika kimaze kwandikwa ku mpapuro nyinshi cyane.

Kuva mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19 hageragejwe kwica abari ku butegetsi cyangwa abahoze ari ba perezida, ndetse na perezida watowe ariko ataratangira imirimo ye muri Amerika inshuro nyinshi. Imbunda ni cyo gikoresho cyagarutse buri gihe mu bikorwa byose byari bigambiriye guhitana umukuru w’igihugu.

Richard Lawrence ni we nimero ya mbere ku rutonde rw’abagerageje guhitana ubuzima bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku itariki ya 30 Mutarama 1835, Perezida Andrew Jackson yahushijwe n’amasasu abiri yarashwe na Richard Lawrence wakoraga akazi ko gutera irangi ku nyubako ya Capitol ikoreramo imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Lawrence yatawe muri yombi nyuma yo gukubitwa bikomeye na Perezida Jackson ubwe, wamukubise inkoni yicumbaga. Ntiyahamwe n’icyaha kuko baje gusanga afite ikibazo cyo mu mutwe, ashyirwa mu nzu yita ku barwayi bo mu mutwe kugeza apfuye mu 1861.

Perezida Andrew Jackson yahushijwe n’amasasu abiri yarashwe na Richard Lawrence wakoraga akazi ko gutera irange ku nyubako ya Capitol

Abraham Lincoln, Perezida wa 16 wa USA yasimbutse urupfu inshuro nyinshi n’ubwo byarangiye n’ubundi nyamunsi imuhitanye. Ku itariki 23 Gashyantare 1861, umunsi yari kurahiriraho; hatahuwe ko hari hacuzwe umugambi wo kumuhitana.

Gusa ubuhanga mu butasi no gucunga umutekano bwa Allan Pinkerton washinze National Detective Agency ni bwo bwatabaye Perezida Lincoln uwo munsi ndetse abasha no kurahira.

Ku nshuro ya kabiri, Lincoln yarusimbutse muri Kanama 1864 nyuma yo kuraswa na mudahusha utaramenyekanye, isasu rigaca mu ngofero ye ubwo yari arimo gutembera muri White House nta murinzi n’umwe bari kumwe.

Perezida Abraham Lincoln yishwe arashwe

Ku itariki ya 16 Ukwakira 1909, Perezida William Howard Taft na Porfirio Díaz wa Mexique bahuriye mu nama mu Mujyi wa El Paso, muri Texas.

Kubera ikibazo cy’umutekano byakekwaga ko ari muke muri icyo gihe, abashinzwe umutekano bari benshi kuruta abitabiriye inama.

Kuri uyu munsi hafashwe umugabo wari wikinze ku nzira yari igiye kunyurwamo na Perezida William Howard Taft na mugenzi we Porfirio Díaz, afite imbunda bikekwa ko yari agiye kuyikoresha mu mugambi wo guhitana Perezida wa Amerika.

Nyuma y’imyaka itatu n’igice asoje manda ye nka Perezida, Theodore Roosevelt, yongeye guhatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Tariki ya 14 Ukwakira 1912 yasimbutse urupfu ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Mujyi wa Milwaukee muri Leta ya Wisconsin.

John Flammang Schrank yarashe isasu rimwe mu gituza cya Roosevelt, atabarwa n’ikirahure cyari gikingirije aho yatangiraga ijambo ndetse n’agatabo ka paji 50 kari kanditsemo ijambo yari yateguye, kari mu mufuka w’ikote, byagabanyije umuvuduko w’isasu.

Roosevelt yasoje ijambo rye abona kujya kwa muganga ndetse ategeka ko uwamurashe adakorwaho n’ubwo urubanza rwabaye bikanzurwa ko ari igikorwa gishingiye ku busazi. Roosevelt wanatsinzwe muri ayo matora, yabanye n’iryo sasu kugeza apfuye mu 1919.

Theodore Roosevelt yarusimbutse ku wa 12 Ukwakira 1912

Herbert Hoover, uyu na we ku itariki ya 19 Ugushyingo 1928, yasimbutse urupfu ubwo yari mu rugendo rwazengurutse ibihugu hafi ya byose byo muri Amerika y’Epfo.

Ubwo yari avuye muri Chile yerekeza muri Argentine, Umutaliyani Severino Di Giovanni, wari warahungiye muri Argentine yari yateguye umugambi wo guhitana Perezida wa USA.

Giovanni yari afite ikarita igaragaza urugendo rwose rwa Perezida Herbert Hoover, gusa umugambi uza gupfuba ubwo yafatwaga atarageza igisasu aho yagombaga kugitereka mu muhanda wa gari ya moshi yari itwaye Perezida Herbert.

Tariki ya 15 Gashyantare 1933, iminsi 17 mbere y’uko Franklin Delano Roosevelt arahirira kuba Perezida wa Amerika, yarashwe amasasu atanu bikozwe na Giuseppe Zangara, Umutaliyani wari warahindutse Umunyamerika mu Mujyi wa Miami muri Florida.

Mu masasu atanu yose nta na rimwe ryafashe Franklin Roosevelt, ahubwo uwari Meya wa Chicago, Anton Cermak, yahasize ubuzima, abandi batanu barakomereka.

Zangara yahamijwe icyaha cyo kwica Cermak, urupfu rwe arusanga mu gatebe k’amashanyarazi, asezera ku Isi atyo.

Ntibyamenyekanye neza niba Zangara yarashakaga kwica Perezida cyangwa Meya wa Chicago; bamwe bavuga ko yashakaga kwica Perezida Roosevelt, abandi bakavuga ko yari yategetswe n’umunyabyaha Al Capone wari warafunzwe bitegetswe na Anton Cermak.

Hari n’andi makuru yatanzwe na Leta y’Abasoviyete, avuga ko Abadage bari barateguye umugambi wo guhitana Perezida Roosevelt mu nama yabereye i Tehran muri Iran mu 1943.

Franklin D. Roosevelt na we baramuhushije

Perezida wa 33 wa Amerika, Harry S. Truman, na we yasimbutse urupfu inshuro zirenze imwe.

Hagati mu 1947, yohererejwe amabaruwa arimo ubutumwa butezemo igisasu n’umutwe w’Aba-Zionist, Stern Gang, utarashakaga ko habaho ubwigenge bwa Israël.

Ku muburo watanzwe n’Ibiro by’Ubutasi by’Abongereza, ibisasu birenze kimwe byagiye bitegurwa mu gihe byari bigambiriye gutwara ubuzima bwa Perezida Truman.

John Fitzgerald Kennedy wishwe arashwe mu Ugushyingo 1963, yari yararusimbutse na mbere, aho tariki ya 11 Ukuboza 1960, habuze gato ngo Richard Paul Pavlick, umusaza w’imyaka 73 amunageho igisasu cya dynamite ubwo yari ari mu modoka ye, mu kirihuko mu Mujyi wa Palm Beach muri Florida.

Pavlick wari ufitiye urwango Perezida Kennedy kubera yari umuyoboke wa Kiliziya Gatolika, yisubiyeho ku cyemezo yari yateguye kubera ko yabonye umugore n’umukobwa ba Perezida Kennedy bari kumusezera.

John F. Kennedy ni umwe mu bayobozi ba Amerika batorohewe n'abagizi ba nabi

Richard Nixon na we yasimbutse urupfu ubugira kabiri. Tariki ya 13 Mata 1972, Arthur Bremer yitabiriye ibirori byari birimo Perezida Nixon. Uyu washatse kurasa Perezida akaza gutambamirwa n’abashinzwe umutekano, nyuma y’ibyumweru bike yarashe ku buryo bukomeye uwari Guverineri wa Alabama, George Wallace, aramukometsa cyane bimutera kuba pararize kugera apfuye.

Tariki ya 22 Gashyantare 1974, Samuel Byck yateguye umugambi wo kwica Nixon binyuze mu kugurutsa indege akayitura kuri White House. Gusa uyu mugambi waje kuburizwamo kuko nyuma yo kwica abapilote b’iyo ndege, Samuel Byck yashyizwe hasi n’isasu ry’umupolisi ryaciye mu idirishya ry’indege ariko ntiryamwica, nyuma na we ahita yirasa.

Richard Nixon we yarusimbutse ubugira kabiri

Perezida Gerald Ford na we agaragara ku rutonde rw’abaperezida Amerika, habuze gato ngo ubuzima bwa bo buhagarikwe n’isasu ku mpamvu zinyuranye.

Ku itariki ya 5 Nzeri 1975, umugore witwa Lynette Alice Fromme, yari mu kivunge cy’abantu bashakaga gusuhuza Perezida Ford mu Mujyi wa Sacramento muri California. Amugezeho agiye kumuha ikiganza, ukundi kuboko kwazamuye masotera yari irimo amasasu ane, ariko ku bw’amahirwe nta na rimwe ryari riri mu cyumba rirasirwamo, bituma Perezida Gerald Ford arusimbuka atyo.

Nyuma y’iminsi 17 ibi bibaye, i San Francisco muri California, uwitwa Sara Jane Moore yarashe Perezida Ford, wari uhagaze muri metero 12 uvuye aho yari ari, ariko ku bw’amahirwe menshi Oliver Sipple wari uri iruhande rwa Moore yahise amufata akaboko, Gerard Ford arokoka atyo.

Perezida wa 39 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jimmy Carter, na we yagezwe amajanja ubwo yari agiye gutanga ijambo i Los Angeles, tariki ya 5 Gucurasi 1979. Raymond Lee Harvey wafatanywe imbunda itarimo amasasu ya nyayo, nyuma yo gufatwa n’inzego z’umutekano yavuze ko we yari ari kuyobya uburari, hari abandi bari kumwe mu mugambi wo kwica Perezida Carter.

Ku rutonde rw’abasimbutse urupfu kandi hari Ronald Reagan wari ugiye guhitanwa na John Hinckley Jr. tariki ya 30 Werurwe 1981, kuri Hilton Hotel i Washington.

Isasu ryafashe Perezida Reagan mu rubavu, rikomeretsa n’igihaha cye cy’ibumoso, ariko yitabwaho n’abaganga arakira. Hinckley yavuze ko icyamuteye kurasa Perezida Reagan, ari uko yashakaga kwemeza umukobwa yihebeye, Jodie Foster. Kwemeza umukobwa gusa bigatuma umuntu agambirira kwica perezida.

George Herbert Walker Bush yahushijwe tariki ya 13 Mata 1993 ubwo yari yagiriye uruzinduko muri Kaminuza ya Kuwait. Nubwo atari akiri perezida, hari hateguwe umugambi wo kumuhitana bikekwa ko wari uyobowe na Saddam Hussein.

Muri uyu mugambi hafashwe abantu 16 bakekwaho kuwutegura n’imodoka yuzuyemo ibisasu yafatiwe ku mupaka uhuza Iraq na Kuwait.

George H. W. Bush bamugeze amajanja na nyuma yo kuva muri White House

Perezida Bill Clinton ni umwe mu basimbutse impfu nyinshi ubwo yari akiri umuyobozi na nyuma yaho.

Tariki ya 21 Mutarama 1994, Ronald Gene Barbour, wahoze mu Gisirikare cya Amerika yari yateguye ko ari bwice Perezida Clinton ari muri siporo agenda n’amaguru. Gusa nyuma y’icyumweru yasubiye muri Leta ya Florida atageze ku mugambi we kuko icyo gihe Perezida Clinton yari ari mu ruzinduko mu Burusiya.

Tariki ya 29 Nzeri 1994, Francisco Martin Duran yegereye uruzitiro rwa White House arekurira urufaya rw’amasasu ku barindaga Perezida Clinton bari bahagaze hanze, yibwira ko Clinton ari muri abo bantu, mu gihe we yari yibereye imbere mu nzu yirebera umupira.

Mu Ukwakira 1996, Perezida Clinton habuze gato ngo agwe mu mutego wari wateguwe neza na Osama bin Laden. Ubwo yari mu ruzinduko muri Philippines, inzego z’ubutasi zavumbuye ko hari igisasu cyari cyatezwe ku kiraro imodoka ya Clinton yari igiye kunyuraho, bahita bahindura inzira ako kanya.

Mu Ukwakira 2018, Clinton yari agiye guhitanwa kandi n’igisasu cyari cyashyizwe mu gipfunyika cy’ubutumwa bwoherejwe mu rugo rwe i New York. Abashinzwe umutekano bamenye ko ari igisasu mbere y’uko kigera ku wari ukigenewe. Icyo gihe umugore wa Clinton yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Mujyi wa Florida.

Kugerageza guhitana Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umugambi utaragiye kure ya George Walker Bush, wabaye uwa 43 wayoboye Amerika.

Tariki ya 7 Gashyantare 2001, ubwo Perezida Bush yari ari imbere muri White House, Robert Pickett yahagaze hanze y’uruzitiro rwa White House arasa amasasu menshi ayerekezayo, gusa ntiyagira uwo ahitana.

Ku wa 10 Gicurasi 2005, ubwo Perezida George Bush yari ari kuvuga ijambo rye mu Mujyi wa Tbilisi muri Georgia, Vladimir Arutyunian yajugunye grenade ahari hahagaze abayobozi, ariko kubera ko itari yapfunduwe neza, irapfuba.

Barack Obama, Perezida wa mbere w’umwirabura wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagezwe amajanja nk’abandi bose bamubanjirije.

Muri Mata 2009, umugambi wo guhitana Obama wapfubiye mu Mujyi wa Istanbul muri Turikiya, mu nama yiswe Alliance of Civilizations.

Barack Obama yabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Inzego z’umutekano muri Turikiya zataye muri yombi umugabo ukomoka muri Syria wari wigize umunyamakuru wa Al Jazeera, wiyemereye ko umugambi we kwari ukwica Obama akoresheje icyuma, afatanyije n’abandi bantu batatu.

Muri Mata 2013, Perezida Obama yohererejwe ubutumwa buhambirijwe umugozi ukoze mu kinyabutabire cya ricin, kizwiho kugira uburozi bwica byihuse, ariko ku bw’amahirwe bitahurwa bitaragera kuri Obama.

Donald Trump akiri kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasimbutse urupfu ubwo yari ageze i Las Vegas muri Nevada.

Umwongereza witwa Michael Steven Sandford, bivugwa ko yari afite ikibazo cyo mu mutwe, yibye masotera y’umupolisi agamije kuyikoresha mu kwica Trump. Bivugwa ko uyu mugambi yari awumaranye umwaka wose.

Sandford amaze gutabwa muri yombi, yahise yoherezwa iwabo mu Bwongereza.

Uyu Mwongereza yashinjwe gushaka kwica Perezida Trump

Mu Ugushyingo 2017, umugabo wo mu mutwe wa Islamic State yatawe muri yombi na polisi yo muri Philippines ari gutegura umugambi wo guhitana Perezida Trump wari witabiriye inama y’ishyirahamwe ry’ibihugu byo muri Aziya y’Epfo yiga ku bukungu, politiki, umutekano n’iterambere rusange.

Mu Ukwakira 2018, William Clyde Allen III wahoze mu Gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yoherereje ubutumwa burimo ikimera kigizwe n’ibinyabutabire by’uburozi bya Ricinus communis Perezida Trump. Ubu butumwa bwafashwe n’inzego z’umutekano butaragera ku wo bugenewe.

Ubutumwa nk’ubu kandi William Clyde Allen III yabwoherereje Minisitiri w’Ingabo, James Mattis na Admiral John Michael Richardson.

N’ubwo umuhanga mu by’amateka James W. Clarke yavuze ko ubwicanyi bwinshi bw’Abanyamerika buba ari ibikorwa bishingiye kuri politiki, bwakozwe n’abantu bashyira mu gaciro, ibitero byose byagabwe ku baperezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibyakozwe ku mpamvu za politiki.

Bamwe mu bagabye igitero bari bafite ibibazo byo mu mutwe, ndetse barimo n’ababaga ari abasazi mu buryo bwemewe n’amategeko.

Perezida Trump ni umwe mu baperezida ba Amerika basimbutse urupfu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .