Ibyishimo ku batinganyi bo mu Bushinwa kubera mugenzi wabo Pete ushaka kuyobora Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Mata 2019 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Abaryamana bahuje ibitsina mu Bushinwa bari mu byishimo nyuma y’uko Umunyamerika Pete Buttigieg atangiriye ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Pete w’imyaka 37 ni Meya w’Umujyi wa South Bend muri Leta ya Indiana. Ari kwiyamamariza guhagararira ishyaka ry’aba- démocrate mu matora ya Perezida azaba umwaka utaha.

Kuba ari umutinganyi byatumye izina rye ryamamara hirya no hino ku Isi harimo no mu Bushinwa aho amashyirahamwe ahuriyemo abaryamana bahuje ibitsina yatangiye kumwamamaza no kuvuga ko aramutse abaye Perezida wa Amerika byazana impinduka mu buryo bafatwa.

Imbuga nkoranyambaga mu Bushinwa nizo zisa n’iziri kwamamaza Pete kuko ibinyamakuru bya Leta bitemerewe kumugaragaza.

Umwe mu mpirimbanyi z’abaryamana bahuje ibitsina mu Bushinwa, Xiaogang Wei yabwiye CNN ko gutorwa kwa Pete ari inkuru nziza ku batinganyi bose ku Isi.

Ati “Umuyobozi ku isi w’umutinganyi byeruye ni inkuru nziza mu kumenyekanisha uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina. Noneho by’umwihariko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika w’umutinganyi, ni inkuru nziza ku iterambere ryacu mu Isi.”

Icyakora abatinganyi mu Bushinwa bavuga ko nta makuru ahagije yerekeye Pete mu rurimi rw’Igishinwa ku buryo bamumenya birambuye.

Hua Zile washinze urukuta kuri Weibo (ni nka twitter y’aho) rwitwa Voice of China LGBT rukurikirwa n’abasaga miliyoni, yavuze ko Pete natorwa bizagira ingaruka nziza ku batinganyi bose. Yiyemeje gukomeza guhindura mu Gishinwa amakuru amwerekeyeho.

Nubwo Pete akomeje kwamamara, ari kunengwa kutagira imigabo n’imigambi ihamye y’ibyo azageza ku baturage by’umwihariko naramuka atowe, ibyo bikaba bishobora gukoma mu nkokora kandidatire ye.

Urutonde rw’abakandida b’aba- démocrate bahabwa amahirwe yo guhagararira ishyaka Washington Post yatangaje mu mpera z’icyumweru gishize, Pete aza muri barindwi ba mbere.

Pete ari mu bakandida barindwi bahabwa amahirwe yo guhagararira ishyaka ry'aba-démocrate

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza