Byinshi mu bihugu by’u Burayi bihuriye na Amerika mu Muryango wa OTAN, ufite intego yo gutabarana mu gihe cy’intambara.
Kuri uyu wa Kane ibihugu by’i Burayi birateranira mu nama ikomeye, igamije kurebera hamwe uburyo byakomeza gushyigikira Ukraine.
Icyakora nta cyizere kiri mu bayobozi b’ibyo bihugu, cyane cyane nyuma y’uko Trump aciye amarenga yo kugenza gake, agasaba ibihugu by’u Burayi kongera ingengo y’imari bishyira mu gisikarikare cyabyo.
Umwe mu baganiriye na Politico yavuze ko "ikiguzi cy’umutekano kigiye kuzamuka, ubu tuzasabwa kugura intwaro nyinshi, kandi inshuro nyinshi kugeza igihe Trump azava ku butegetsi."
Hagati aho, mu gihe uruhare rwa Amerika muri OTAN rukomeje kugabanuka, bimwe mu bihugu by’i Burayi nka Hongrie byanamaze kugaragaza ko bidashyigikiye umugambi wo kongera intwaro byohereza muri Ukraine, mu rwego rwo guha amahirwe inzira y’ibiganiro.
Hagati aho, bisa nk’aho ibi bihugu bitanafite ubushobozi bwo gukomeza kohereza intwaro muri Ukraine kuko nk’u Budage buherutse gutangaza ko ububiko bw’intwaro bugeze ku kigero gito, kitatuma bukomeza kohereza intwaro muri Ukraine.
Ibi biteye impungenge kuko u Budage ari bwo bufite ubukungu bunini mu Burayi, ibivuze ko n’uruhare rwabwo rwakabaye runini kurushaho. Ni nyuma y’uko Amerika iherutse gutangaza ko yahagaritse intwaro n’amakuru y’ubutasi yasangizaga Ukraine.
Mu gihe rero uruhare rwa Amerika muri ibi bikorwa ruri kugabanuka, ubwoba bw’uko u Burayi buzarushaho kujya mu makuba atewe no kugura intwaro nyinshi mu gihe ubukungu butameze neza, bukomeje kwiyongera mu bihugu byinshi by’i Burayi, ibishobora kugira ingaruka zifatika ku nkunga bigenera Ukraine.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!