00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyasenywe bigeze kuri miliyari 60$: Intambara y’u Burusiya na Ukraine igeze ku munsi wa 58

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 April 2022 saa 12:56
Yasuwe :

• Banki y’Isi ivuga ko ibikorwaremezo bimaze gusenywa muri Ukraine bisaga miliyari 60$
• U Burusiya bwemeje ko bwarashe ibikorwa 58 by’igisirikare cya Ukraine
• U Bwongereza bwakomoreye banki imwe yo mu Burusiya
• Amerika yakumiriye ubwato bwo mu Burusiya

U Burusiya bukomeje gusenya ibikoresho bya gisirikare

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko mu ijoro ryakeye yarashe ahantu 58 hari ibikorwa by’igisirikare cya Ukraine, harimo ahakoraniye ingabo, ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli n’ibikoresho bya gisirikare.

Ni ibice ngo byarashwe hakoreshejwe misile zifite ubushobozi buhambaye bwo guhamya neza aho zoherejwe.

Mu byarashwe kandi harimo uburyo bwo gukumira ibitero byo mu kirere (air defence system) bwa S-300 ndetse n’abasirikare benshi ba Ukraine hamwe n’ibikoresho byabo.

Abasirikare b’u Burusiya bishwe barenze 21.000 – Ukraine

Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko kimaze kwica abasirikare 21.200 b’u Burusiya, kuva intambara yatangira ku wa 24 Gashyantare.

Ingabo za Ukraine kandi zatangaje ko zashwanyaguje ibifaru 838, imodoka 2162 z’intambara, indege 176 z’intambara na kajugujugu 153, nk’uko umugaba mukuru w’Ingabo za Ukraine yabitangaje binyuze kuri Facebook.

Gusa ngo iyo mibare iracyagenzurwa neza.

U Burusiya bwemera ko bumaze kugirira ibihombo bikomeye muri iyi ntambara, ariko ntabwo buremeza umubare nyawo w’abasirikare bamaze kwicirwa muri Ukraine.

Imibare iheruka ni iyo muri Werurwe, yavugaga ko abasirikare 1351 bamaze kugwa ku rugamba.

U Burusiya bukomeje kugota agace ka nyuma muri Mariupol

Mu gihe u Burusiya bwatangaje ko umujyi wa Mariupol hafi ya wose wafashwe, ingabo zabwo zikomeje kugota uruganda rw’ibyuma rwa Azovstal, rwihishemo abasirikare benshi n’abasivile.

Ubutasi bwa gisirikare bw’u Bwongereza bwatangaje gukomeza kugota urwo ruganda "byaba bigaragaza ubushake bwo gukomeza kugenzura ukwirwanaho kwa Ukraine muri Mariupol no kugira ngo ingabo z’u Burusiya zibashe koherezwa ahandi muri Ukraine."

Minisiteri y’Ingabo z’u Bwongereza ivuga ko kwinjira muri rwo ruganda ku ngufu "bishobora guteza impfu nyinshi ku Burusiya", mu gihe bugihanganye no gupfusha abasirikare benshi mu ntangiriro z’intambara.

Iyi minisiteri ivuga ko imirwano ikomeje mu Burasiruba bwa Ukraine, agace kazwi nka Donbas.

Ingabo z’u Burusiya ngo zishaka kwinjira mu mijyi ya Krasnyy Lyman, Buhayivka, Barvinkove, Lyman na Popasna.

Ingabo z'u Burusiya zigaruriye igice kinini cy'umujyi wa Mariupol

Amerika yakumiriye ubwato bwo mu Burusiya

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, kuri uyu wa Kane yatangaje ko igihugu cye kigiye gukumira ubwato bw’u Burusiya ku byambu, umurongo wafashwe n’ibihugu bya Canada n’u Burayi.

Biden yagize ati "Nta bwato bwambaye ibendera ry’u Burusiya, ba nyirabwo cyangwa ababukoresha ari ibigo byo mu Burusiya, buzongera guhagarara mu cyambu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa kugera ku nkombe zayo. Nta na bumwe."

U Burusiya bwashinje Uburengerazuba gutera ihenda ry’ibiribwa

U Burusiya na Ukraine byananiwe kuvuga rumwe mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, niba koko intambara yabyo ari yo irimo gutera izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’inzara mu bihugu bitandukanye.

Nk’uko Associated Press yabitangaje, umujyanama wa Ukraine, Natalia Mudrenko, yavuze ko "mu gihe u Burusiya bigitsimbaraye ku gutera Ukraine, ikibazo cy’inzara kizakomeza kugariza ibihugu byinshi."

Ambasaderi wungirije w’u Burusiya mu Umuryango w’Abibumbye, Dmitry Chumakov, we yavuze ko ibihano, intambara y’ubucuruzi, icyorezo cya Coronavirus na gahunda z’uburengerazuba bw’isi zijyanye n’ubukungu, ari byo birimo guteza ikibazo cy’ibiribwa, ingufu n’ihungabana ry’isoko ry’imari.

Ibi bihugu byombi byihariye nibura kimwe cya gatatu cy’ingano zoherezwa mu mahanga, ku buryo usanga ibihugu byinshi ari bo bikesha ibikenerwa ngo bibashe gukora imigati n’ibindi bisaba ifarini.

Ukraine kandi iri mu bihugu bikomeye mu kohereza mu mahanga ibigori n’ibihwagari bikorwamo amavuta yo guteka.

Amerika yaburiye u Bushinwa nibufasha u Burusiya mu ntambara

Umuvugizi w’ubunyamabanga bwa Leta ya Amerika, Ned Price, yaburiye u Bushinwa igihe bwafasha u Burusiya mu ntambara muri Ukraine ariko avuga ko nta kigaragaza ko bwaba burimo guha intwaro Leta ya Moscow.

Yakomeje ati "Twabigaragaje neza ko igihugu cyose cyagerageza guca intege ibihano byacu cyangwa kigashaka gushyigikira ubushake bw’u Burusiya mu ntambara na Ukraine, kizahura n’ingaruka."

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, we yatangaje ko guverinoma ye ishyigikiye ibiganiro, aho gushakira umuti mu bihano. Yanze no kwerura ngo anenge intambara u Burusiya bwatangije.

Banki y’Isi ivuga ko ibyasenywe muri Ukraine bisaga miliyari 60$

Banki y’Isi yatangaje ko ibimaze gusenywa n’intambara y’u Burusiya na Ukraine bimaze kurenga miliyari 60 z’amadolari, ubaze inyubako n’ibikorwaremezo byangijwe cyangwa byasenywe muri Ukraine.

Perezida wa Banki y’Isi, David Malpass, yabwiye abanyamakuru ko uretse ibimaze gusenyuka "ikiguzi kiracyazamuka."

David Malpass yavuze ko ibimaze gusenywa muri Ukraine bifite agaciro gasaga miliyari 60$


Ni mu gihe Ukraine yo yavuze ko intambara y’u Burusiya imaze kwangiza ibintu bifite agaciro ka miliyari 550$, ku buryo uburengerazuba bw’isi bukwiye kubaha nibura miliyari 7$ buri kwezi kugira ngo babashe kwisuganya.

Perezida Volodymyr Zelensky yabwiye inama za Banki y’Isi na IMF kuri uyu wa Kane ko ibyangijwe n’intambara birenze ubwenge, ndetse ko n’umusaruro mbumbe w’igihugu umaze kugwa hagati ya 30-50%.

Yakomeje ati "Ukurikije igenekereza ryacu ry’ibanze, Ukraine imaze gutakaza miliyari 550 z’amadolari kubera ibyasenyutse."

Yakomeje ati "Hamwe n’inkunga yanyu, tuzongera twubake igihugu cyacu bwangu, ni ukuvuga amahirwe y’ubucuruzi azava mu bihugu bitandukanye."

U Bwongereza bwakuye ibihano kuri banki ikomeye yo u Burusiya

U Bwongereza bwemeye ko banki ikomeye yo mu Burusiya ikomeza gukora ihererekanya mpuzamahanga ry’amafaranga, kugira ngo ibihugu byo mu Burayi bibashe kwishyura gaz bikoresha.

Bwakomoreye Gazprombank ngo igumane ububasha bwo gutanga izo serivisi mu gihe gisaga ukwezi, hirengagijwe ibihano yafatiwe mu kwezi gushize hamwe n’izindi banki zo mu Burusiya.

Ni uburenganzira buzarangira ku wa 31 Gicurasi.

Ukraine ivuga ko ikeneye nibura miliyari 600$ ngo ibe yasana ibimaze kwangirika
Ibice byinshi bya Ukraine byasenywe inzu ku yindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .