00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyaranze ikiganiro mpaka cyahuje Donald Trump na Kamala Harris

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 September 2024 saa 09:58
Yasuwe :

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Visi Perezida uriho ubu, Kamala Harris, mu rukerera rwo kuri uyu wa 11 Nzeri 2024 ku nshuro ya mbere bahuriye mu kiganiro mpaka nk’abakandida bifuza kuyobora iki gihugu.

Ikiganiro cyahuje Trump na Kamala cyanyuze kuri televiziyo ABC News, kiyoborwa n’abanyamakuru David Muir na Linsey Davis. Cyabaye mu buryo butari busanzwe, kuko nta bantu bari mu cyumba nk’uko byasabwe na Biden.

Cyibanze ku ngingo z’ingenzi zirimo ikibazo cy’abimukira binjira muri Amerika banyuze mu nzira y’ubusamo, intambara yo muri Ukraine ndetse n’iya Israel na Hamas mu ntara ya Gaza ndetse n’ibijyanye no gukuramo inda. Ntabwo ibibazo bireba ubuzima bwite bw’Abanyamerika bwigeze buvugwaho cyane.

Muri iki kiganiro cyamaze iminota irenga 90, Trump yashinje Kamala na Perezida Biden gufungurira umuryango abimukira b’abanyabyaha binjira muri Amerika banyuze ku rubibi rwa Mexique.

Trump yatanze urugero ku bimukira baturutse muri Haiti, agaragaza ko abari mu gace ka Springfield muri Leta ya Ohio barya imbwa n’amapusi by’abaturage. Ati “Muri Springfield, bari kurya imbwa. Aba bantu baza bari kurya amapusi. Ni byo biri kuba mu gihugu cyacu kandi ni igisebo.”

David Muir yibukije Trump ko ubuyobozi bwa Springfield bwahakanye aya makuru, asubiza ko azabikurikirana, amenye neza ukuri kwabyo. Ati “Tuzabireba.”

Kamala yasobanuye ko abifashijwemo n’abashinzwe umutekano, mu myaka itarenga itatu n’igice azakemura ikibazo cyo ku mupaka wa Amerika na Mexique, mu gukumira abimukira binjira banyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.

Ku ntambara yo muri Ukraine, Kamala yagaragaje ko ari ngombwa ko Amerika n’ibindi bihugu bigize umuryango NATO bikomeza gufasha iki gihugu kugira ngo gitsinde u Burusiya bwayigishojeho kuva muri Gashyantare 2022.

Trump yigeze kuvuga ko abaye ayobora Amerika, yashobora guhagarika intambara yo muri Ukraine mu masaha atarenga 24. Muri iki kiganiro mpaka, yashimangiye ko iyi ntambara igomba guhagarara binyuze mu mishyikirano.

Ati “Ntekereza ko Amerika yakura inyungu nyinshi mu kuba iyi ntambara yahagarara, kandi bikabaho binyuze mu mishyikirano kubera ko tugomba guhagarika iri takara ry’ubuzima.”

Kamala yagaragaje ko impamvu Trump avuga ko yahagarika iyi ntambara mu masaha 24, ari uko yahagarika ubufasha Amerika iha Ukraine, kandi ko ibyo byatuma u Burusiya bufata Ukraine.

Ati “Impamvu Donald Trump avuga ko iyi ntambara yarangira mu masaha 24 ni uko yabivamo.”

Trump yagaragaje ko intambara ikomeye kurusha uko Abanyamerika babibwirwa, asobanura ko hari abantu amamiliyoni n’amamiliyoni bari kwicwa, bityo ko igikwiye ari uko yahagarara.

Ati “Ndashaka ko intambara ihagarara. Nshaka gukiza ubuzima bukomeje gutikira. Abantu babarirwa mu mamiliyoni bari kwicwa. Ni bibi cyane kurenza imibare mubona, kuko ni imihimbano.”

Ku ntambara yo muri Gaza, Kamala yagaragaje ko ashyigikiye ko imirwano ihagarara kugira ngo imbohe za Israel zafashwe na Hamas mu Ukwakira 2023 zirekurwe, impfu z’Abanya-Palestine b’inzirakarengane na zo zihagarare.

Kamala yagize ati “Israel ifite uburenganzira bwo kwirwanaho kandi uburyo ibikoramo bukwiye kurebwaho kuko ni ukuri ko Abanya-Palestine benshi b’inzirakarengane barishwe, abana n’abagore. Icyo tuzi ni uko intambara igomba kurangira.”

Uyu mukandida yongeyeho ko natorerwa kuyobora Amerika, azaha Israel ubushobozi bwo kwirwanaho mu gihe yaterwa na Iran cyangwa imitwe iyishamikiyeho. Ati “Nzahora mpa Israel ubushobozi bwo kwirwanaho, cyane cyane ku bijyanye na Israel cyangwa se ibibazo Iran cyangwa abayishamikiyeho batera Israel.”

Trump yavuze ko iyo aba akiyobora Amerika, intambara ya Israel na Hamas itagombaga kuba, ashinja Kamala kubogamira kuri Israel muri iyi ntambara nyamara ngo yanga iki gihugu n’Abarabu; impande zombi zihanganye.

Yagize ati “Yanga Israel. Ku rundi ruhande, mu buryo bwe akanga Abarabu kubera ko hose hagiye guturika. Abarabu, Abayahudi, Israel, Israel izagenda.”

Iki kiganirompaka cyaranzwe no kwibasirana ku mpande zombi, aho Kamala yise Trump umunyabyaha waciriwe urubanza n’urukiko. Trump na we yise Harris Visi Perezida wa mbere mubi mu mateka ya Amerika.

Amatora ya Perezida wa Amerika azaba tariki ya 5 Ugushyingo 2024. Kamala yagaragaje ko yifuza guhurira na Trump mu kindi kiganirompaka mu gihe cya vuba, gusa Trump we ntacyo yabivuzeho.

Iki kiganirompaka cyabereye kuri televiziyo ABC News
Mbere y'ikiganiro mpaka, Kamala yabanje guha Trump ikiganza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .