Kamala Harris ubwo yari afite imyaka 29 yakundanye n’umunyapolitiki ukomeye cyane muri California, Willie Brown, wamurushaga imyaka 30, mu 1994. Brown yari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya California ndetse ari umwe mu bavuga rikijyana muri leta ya California.
Uyu mubano wagize uruhare rukomeye cyane mu mizamukire ya Harris aho yamuhaye imyanya ibiri ikomeye muri leta ya California, aho yabanje kumugira umuyobozi ushinzwe Komisiyo ishinzwe gutanga ubufasha mu by’ubuvuzi (Medical assistance commission), nyuma akamushyira mu bayobozi b’urwego rushinzwe kwakira ibibazo birebana n’ubwishingizi bw’abashomeri (unemployment insurance appeals board).
Ibi byarakaje bamwe mu bari bakomeye mu ishya ry’aba-Democrates bumvaga ko iyo myanya Harris atayikwiye ko hari abandi bayikwiye, ariko uyu munyapolitiki wari ugifite n’umugore n’ubwo bari bamaze igihe batabana, ayihera uwari "inshoreke ye" Harris.
Sibyo gusa kuko Brown yaje no kumugurira imodoka ndetse bakajya bajyana ahantu hose hahurira abanyapolitiki byatumye Harris amenywa n’abanyapolitike benshi muri icyo gihe.
Brown na Harris baje gutandukana ubwo Brown yabaga Meya mu gihe cyo kurahira cye umugore we akaza. Brown yakomeje gufasha Harris cyane cyane igihe yiyamamariza kuba Umushinjacyaha Mukuru mu mujyi San Francisco.
Harris yakoze uko ashoboye ngo yerekane ko yatandukanye na Brown mbere y’uko amatora aba, ariko Brown yakomeje kumushyigikira no kumufasha mu ibanga, amuhuza n’abafatanyabikorwa ndetse n’abaterankunga be bakomeye. Ibi byatumye umubano wa Brown n’uwari Umushinjacyaha Mukuru w’Umujyi wa San Fransisco icyo gihe, Terence Hollen, wangirika cyane.
Harris yatsinze amatora yo kuba Umushinjacyaha Mukuru w’Umujyi wa San Franscico nyuma aza kuba Umushinjacyaha Mukuru wa Leta ya California, aho yatsinze bigoye cyane uwo bari bahanganye, Steve Cooley, wari ushyigikiwe cyane n’aba-Republicains.
Willie Brown kuri ubu ufite imyaka 90, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ’San Francisco Chronicle’ mu 2019 yavuze ko nyuma yo gufasha Harris kuba Umushinjacyaha Mukuru w’Umujyi, yamubwiye ko na we aramutse arengereye agakora ibyaha yakurikiranwa. Harris we avuga ko iterambere rye ari rye ku giti cye, Brown ari ahahise he gusa.
Mu 2016 Harris yaje kuba Senateri wa California, aba umugore wa mbere w’umwirabura wari ubaye Senateri w’iyi leta.
Mu 2020 yiyamamarije kuba umukandida w’aba- Democrates aho yatsinzwe na Joe Biden, nyuma akaza kumugira Visi Perezida we.
Icyakora, Harris yashinjijwe kenshi kutita ku nshingano ze nyuma yo gutsinda amatora ahubwo amara umwanya we ategura ibyo azakora cyangwa abazamufasha kugera ku mwanya yashakaga kuzajyaho mu myaka iri imbere, ari wo wo kuba Umukuru w’Igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!