Cristiano Ronaldo ukinira Manchester United, yashinjwaga na Kathryn Mayorga kumufata ku ngufu muri hoteli ya Las Vegas mu mwaka wa 2009. Uregwa arabihakana.
Bivugwa ko mu 2010 Cristiano Ronaldo na Mayorga baganiriye bakemera gukemura ikibazo mu bwumvikane, ndetse agahabwa $375,000.
Mayorga yaje kwisubiraho, avuga ko adahawe amafaranga menshi atabyemera. Yavuze ko mbere yemeye amafaranga atarakomera mu mutwe kuko yari agifite ihungabana, bityo ko bitahabwa agaciro.
Umucamanza yavuze ko bimwe mu bimenyetso Mayorga n’umwunganizi we bashingiraho bashinja Cristiano Ronaldo, byabonetse mu buryo butemewe n’amategeko bityo nta gaciro bifite.
Yavuze ko umwunganizi wa Mayorga yavogereye Cristiano Ronaldo agakoresha amanyanga ngo abone bimwe mu bimenyetso bimushinja.
Ibyo byahise bituma Mayorga atakaza ububasha bwo gukomeza ikirego cye kuko umwunganizi we yagaragaje imyitwarire mibi.
Cristiano Ronaldontahakana guhura na Mayorga mu 2009 icyakora yagiye avuga ko bari babyumvikanyeho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!