00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iby’ingenzi wamenya ku butaka butagatifu bwa Vatican

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 1 Ugushyingo 2017 saa 12:59
Yasuwe :
0 0

Leta ya Vatican iherereye mu Mujyi wa Roma ho mu Butaliyani ifatwa nk’igihugu ndetse n’icyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika ku isi. Vatican yahindutse ubutaka butagatifu ku ya 11 Gashyantare 1929, ni igihugu cya mbere gito ku isi, kikaba gituwe n’abaturage barenga 840.

Inkuru mpamo z’amateka zivuga ko Mutagatifu Petero wabambiwe ku musozi wa Vatican, akanashyingurwa ku ndiba yawo aho Bazilika Nkuru yamwitiriwe yubatse uyu munsi.

Abaturage batuye Vatican bagira Farumasi yabo yihariye, uburyo bwabo bw’itumanaho, kashe, pasiporo, ibitangazamakuru nka Radio, uburyo bwo kubitsa amayero ari nayo bakoresha, ibendera n’indirimbo yubahiriza igihugu ndetse n’ingabo zicunga umutekano wa Papa mu buryo bwihariye kuva mu 1506.

Ingoro ya Vatican ishamikiyeho inyubako nyinshi zifite ibyumba bisaga 1000 aho bimwe ari ibituwemo n’abakozi ba Vatican, ibisengerwamo, inzu ndangamurage, ibyumba by’inama n’ibiro abayobozi bakoreramo.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika atuye ahazwi nka “The Palace of Sixtus V” hitiriwe uwabaye Papa mu kinyejana cya 16. Ahazwi nka Sistine Chapel ni ho habera amatora ya Papa mushya kuva mu 1878. Papa ni we mwepisikopi mukuru wa Roma na Cathédrale ye ikaba ari ho ibarizwa.

Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero ni rwo rusengero rwa gikirisitu rwa kabiri runini ku isi nyuma ya Bazilika ya Yamoussoukro iherereye muri Côte d’Ivoire.

Umusingi wa Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero wubatswe mu gihe cy’imyaka 120 hanyuma ibijyanye n’ubundi bwubatsi, gusiga amarangi no gushyiramo ibikorwa by’ubugeni bitwara imyaka igera kuri 200.

Iyi kiliziya ibumbatiye amateka akomeye kuko haherereye imva nyinshi z’abashumba ba Kiliziya Gatolika ndetse na Papa wa mbere ari we Mutagatifu Petero akaba ari ho yashyinguwe.

Amateka agaruka ku ruhererekane rw’imibereho n’imyubakire y’i Vatican

Muri 320 ku bwa Papa wa Mbere, Mutagatifu Petero, ni bwo i Vatican hatangiye kubakwa bisabwe na Constantine Le Grand wategekaga Roma.

1473-1481: Hubatswe kiliziya izwi nka “The Sistine Chapel”.

10 Mata 1506: Papa Nicholas V yasubukuye ibyo kubaka ndetse no kwagura Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero.

1508-1512: Michelangelo, umusizi akaba n’umunyabugeni yasize amarangi kiliziya izwi nka “The Sistine Chapel.”

Ku wa 11 Gashyantare 1929 hasinywe amasezerano hagati ya Vatican n’u Butaliyani yemerera ubu butaka butagatifu kuba leta nto yigenga ya mbere ku isi

7 Kamena 1929: Amasezerano ya Vatican n’u Butaliyani yemejwe ku mugaragaro na Nyirubutungane Papa Pius VI.

1950: Papa Pius VII yatangaje ko habaho umwaka mutagatifu, ibirori byabereye muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero.

11 Ugushyingo 1962-21 Ugushyingo 1964: Inama ya 21 Kiliziya Gatolika y’Abaromani izwi nka Vatican II, yarabaye iyobowe na Papa John XXIII. Yasojwe hafashwe imyanzuro y’amavugurura hashyirwaho Papa Paul VI hanahindurwa amahame iyi dini igenderaho.

Muri Kamena 2011, Papa Benedict XXVI yatangije urubuga runyuzwaho amakuru ya Vatican abinyujije kuri Twiter ye aho yagize ati “Nshuti bavandimwe, ntangije urubuga News.va, ikuzo no gusingizwa bibe iby’Umwami wacu Yezu Kirisitu”.

23 Gicurasi 2012-6 Ukwakira 2012: Umukuru w’abahereza ba Papa Benedict XVI, Paolo Gabliele yarafunzwe azizwa kureba mu mpapuro z’ibanga za Vatican mu buryo bunyuranije n’amategeko bikamuviramo gukatirwa n’urukiko rwa Vatican igifungo cy’amezi 18.

10 Ugushyingo 2012: Umutekinisiye Claudio Sciarpelletti yahagaritswe igihe kigera ku mezi abiri azira guha itangazamakuru amabanga ya Vatican.

22/12/2012: Gabrile yaje guhabwa imbabazi na Papa ahita arekurwa asanga umuryango we.

Muri Gicurasi 2013: Papa Francis yatangaje ku mugaragaro porogaramu ya telefone yitwa Missio, ikaba yari ishyiriweho kujya itangaza amakuru arebana na kiliziya gatolika ndetse n’aya Vatican by’umwihariko.

24 Ugushyingo 2013: Ku nshuro ya mbere, Vatican yagaragaje amagufwa bivugwa ko ngo ari aya Mutagatifu Petero ufatwa nka sekuruza w’idini ya gikirisitu.

Ingoro ya Papa i Vatican. Ifoto ya Village Urugwiro yafashwe ubwo Perezida Kagame yahuraga na Papa Francis ku wa 20 Werurwe 2017
Umujyi wa Vatican
Vatican ifite umutwe w'ingabo zihariye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .