Icyemezo cyo gushyiraho Guverinoma ihuriweho cyafashwe nyuma y’aho ihuriro ry’amashyaka NFP (Nouveau Front Populaire) ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ritsindiye imyanya 180 mu Nteko Ishinga Amategeko, rigakurikirwa na Ensemble ya Perezida Macron yatsindiye 159.
Ni Guverinoma igizwe na bamwe mu baminisitiri bagiye bagaragaza kudahuza na Emmanuel Macron ku byemezo bimwe na bimwe mu nshingano zitandukanye bari bafite.
Antoine Armand, Minisitiri w’Imari
Armand w’imyaka 33 ni mushya muri politike kuko yatorewe bwa mbere kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2022 ku itike y’uruhande rwa Macron, yaje no kongera gutorerwa kongera kujya mu Nteko mu matora adasanzwe yo muri Nyakanga uyu mwaka, nyuma y’uko Macron asheshe iyariho.
Mu Nteko Ishinga Amategeko nshya, Armand yatorewe kuyobora Komisiyo y’Ubukungu, kugeza ubwo yahamagarirwaga inshingano nshya zo kuba Minisitiri w’Ubukungu n’Imari.
Armand si mushya muri iyo Minisiteri bakunze kwita "Bercy", kuko yabaye umwe mu bagenzuzi b’imari muri iyo minisiteri akirangiza ishuri mu 2018, arangirije muri Ecole Nationale d’Administration, ishuri ritoza abayobozi b’abahazaza na Macron ubwe yarinyuzemo.
Antoine Armand azaba yungirijwe na Laurent Saint-Martin ushinzwe ingengo y’imari, akazajya atanga raporo kuri Minisitiri w’Intebe, mu gihe u Bufaransa buri kureba ko hazibwa icyuho mu ngengo y’imari gikomeje kuzamuka, no kongera iyinjizwa ry’imisoro.
Bruno Retailleau, Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu
Bruno Retailleau w’imyaka 63 y’amavuko, wabaye Umusenateri kuva mu 2004, akaba ari umwe mu bakomeye mu Ishyaka ry’Aba-Républicains (LR) ubashije kwinjira muri Guverinoma ya Barnier.
Nk’umuyobozi w’itsinda ry’abasenateri b’aba-conservateurs, Retailleau yanenze uburyo bushya bwa Macron bwo gukaza amategeko y’abimukira, asaba ko habaho ingamba zikomeye zirimo impinduka mu Itegeko Nshinga zituma habaho impinduka zemera kugabanya ubufasha Leta yabahaga.
Retailleau kandi ari mu baharaniye ko icyifuzo cya Perezida Macron cyo kongera mu Itegeko Nshinga uburenganzira bw’abagore bwo gukuramo inda, kitakwemerwa.
Jean-Noel Barrot, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga
Barrot afite imyaka 41, yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga avuye ku kuba Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, ushinzwe u Burayi kuva muri Gashyantare 2024. Mbere yaho yari Minisitiri mu biro bya Perezida ushinzwe ikoranabuhanga.
Jean-Noel Barrot akomoka mu muryango w’abanyapolitike bakomeye, kuko se, Jacques Barrot, yayoboye minisiteri nyinshi ndetse anaba muri Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Benjamin Haddad, Minisitiri ushinzwe u Burayi
Haddad afite imyaka 38, avuga icyongereza neza, afitanye umubano mwiza na Washington, DC, aho yakoze imyaka itari mike, mbere yuko atorerwa kwinjira mu Nteko mu 2022 agendeye ku itike y’uruhande rwa Macron.
Haddad ntiyigeze aripfana ku ngingo zitandukanye zigendanye n’ububanyi n’amahanga, nko ku ntambara ya Ukraine, aho yashishikarije abandi bagize Inteko zishinga Amategeko z’i Burayi gusaba Inteko ya Amerika gufungurira ubufasha Ukraine mu mpera za 2023.
Sebastien Lecornu, Minisitiri w’Ingabo
Lecornu, w’imyaka 38, usanzwe ari inkoramutima ya Macron, yagumye ku mwanya we nka Minisitiri w’Ingabo, umwanya yagiyeho kuva mu 2022.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!