Izi nkingo zifite byinshi zihuriyeho, na cyane ko zakoresheje tekinike imwe kandi zikaba zigira ingaruka zijya gusa, zirangwa no kuribwa ahatewe urukingo, kubabara umutwe, kugira umunaniro, kandi ibi bimenyetso byose bikaba bimara igihe gito.
Izi nkingo zombi kandi zirinda kwandura Coronavirus ku kigero kiri hafi ya 95%, ikigero gihagije mu kurinda iki cyorezo.
Mu byo bitandukaniyeho harimo ko urukingo rwa Pfizer rugomba kubikwa ahantu hari ubukonje nibura bwa dogere selisiyusi -75C, mu gihe urwa Moderna rubikwa ahantu hari ubukonje bwa dogere selisiyusi-20C, bivuze ko rwanabikikwa muri frigo zisanzwe ziba mu rugo, kuko zishobora kubika ibintu mu bukonje buri kuri dogere 40C.
Ku rundi ruhande, urukingo rwa Moderna rushobora kubikwa muri frigo igihe kigera ku minsi 30, mu gihe urwa Pfizer rwo rubikwa gusa iminsi itandatu mbere yo gutakaza agaciro.
Izi nkingo kandi zitandukanira ku kigero cy’imyaka abazihabwa bagomba kuba bafite, aho Urwa Moderna ruzahabwa abafite guhera ku myaka 18 kuzamura, mu gihe urwa Pfizer ruzahwa abafite guhera ku myaka 16 kuzamura.
Kubera ko urukingo rwa Moderna rubikika byoroshye, ruzatangwa cyane mu nkengero z’imijyi minini, ahari ubushobozi bucye bwo kubika ibintu bikonje cyane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!