Ni ibuye ringana n’ikamyo, ryanyuze mu gice giteganye na Amerika y’Epfo ahagana saa 00:27 GMT, ni ukuvuga 02:27 z’igicuku ku isaha yo mu Rwanda. Ryari mu ntera ya kilometero 3,600.
Ni igikorwa gishimagira ko mu isanzure harimo utubumbe duto cyangwa ibibuye byinshi, bigenda hafi y’isi, bikeneye gukurikiranirwa hafi.
Nasa yatangaje ko ari ryo buye ryabashije guca bugufi cyane n’umubumbe w’isi ugereranyije n’andi yagiye atambuka, icyakora banahumuriza abantu babamenyesha ko iryo buye rifite umurambararo wa metero ziri hagati ya 3,5 na 8,5 ritari buteze ibyago.
Iri buye ryatahuwe n’umwe mu bashakashatsi bakiri bato mu byo mu isanzure wo mu Burusiya, Gennadiy Borisov.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!