00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibuye ringana n’ikamyo ryanyuze hafi cyane y’Isi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 27 Mutarama 2023 saa 11:28
Yasuwe :

Ibuye rinini ryo mu isanzure ryahawe izina rya 2023 BU ryanyuze hafi cyane y’isi, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama.

Ni ibuye ringana n’ikamyo, ryanyuze mu gice giteganye na Amerika y’Epfo ahagana saa 00:27 GMT, ni ukuvuga 02:27 z’igicuku ku isaha yo mu Rwanda. Ryari mu ntera ya kilometero 3,600.

Ni igikorwa gishimagira ko mu isanzure harimo utubumbe duto cyangwa ibibuye byinshi, bigenda hafi y’isi, bikeneye gukurikiranirwa hafi.

Nasa yatangaje ko ari ryo buye ryabashije guca bugufi cyane n’umubumbe w’isi ugereranyije n’andi yagiye atambuka, icyakora banahumuriza abantu babamenyesha ko iryo buye rifite umurambararo wa metero ziri hagati ya 3,5 na 8,5 ritari buteze ibyago.

Iri buye ryatahuwe n’umwe mu bashakashatsi bakiri bato mu byo mu isanzure wo mu Burusiya, Gennadiy Borisov.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .