Mu bagomba gukumirwa bikomeye ni abo mu Burusiya n’izindi nshuti za Moscow zose ndetse ziri guteganyirizwa ibihano bitandukanye.
Trump ari guteganya uwo mugambi mu gihe akataje mu biganiro bigamije guhagarika intambara ya Ukraine n’u Burusiya, aho uyu muyobozi w’i Washington agaragaza ko mu gihe ibiganiro byaba bidakunze hashobora gututumba intambara y’Isi ya Gatatu.
Ibyo bihugu bishobora gukumirwa gutemberera muri Amerika bigabanyije mu matsinda atatu aho rimwe rigizwe n’abazakomanyirizwa burundu n’abazabuzwa kujya muri Amerika by’agategenyo.
Ibihugu byinshi ni ibyo mu Burasirazuba bwo Hagati na Afurika, mu gihe Afghanistan, Cuba, Iran na Koreya ya Ruguru biri mu bihugu 11 bigomba gufatirwa ibihano bikakaye kurusha ibindi.
Mu itsinda rya kabiri harimo ibihugu 10 bishobora gukomanyirizwa by’agateganyo harimo nko kwimwa visa ku bajya kwiga muri Amerika, abakora ubukerarugendo n’ibindi.
Itsinda rya gatatu rigizwe n’ibihugu 22 bishobora kwimwa visa ya Amerika by’agateganyo mu gihe byanze guhanagura ibyasha Amerika ibabonaho mu minsi 60.
Umwe mu bayobozi ba Amerika yatangaje ko urwo rutonde rushobora guhinduka ari yo mpamvu hategerejwe ko rwemezwa n’abarimo Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!