Ibi biza byibasiriye Amajyaruguru ya Amerika na Canada guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022.
Abaturage bo mu duce twibasiriwe n’ibi biza bavuze ko byatumye bizihiza nabi umunsi mukuru wa Noheli, aho batangaje ko iyi ari imwe muri Noheli zabayeho zikonje mu buzima bwabo.
Al-jazeera dukesha iyi nkuru yatangaje ko abaturage bagera ku 300.000 batari bafite umuriro w’amashanyarazi ku mugoroba wo kuwa Gatandatu.
Zimwe muri Sosiyete zishimwe Ingufu z’Amashanyarazi zatangiye gusaba abaturage gukoresha amashanyarazi mu gihe biri ngombwa gusa, mu buryo bwo kuyasaranganya.
Inzego za Leta zatangaje ko abantu bagera kuri 18 ari bo bahitanywe n’ibi biza, harimo babiri baguye mu ngo zabo hanze y’umujyi wa Buffalo muri New York.
Ibi biza byatumye hasubikwa ingendo 3411 z’indege, yaba iz’imbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no hanze yaho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!