Nk’uko Al Jazeera ibivuga, ibi bitero byatangiye kuri uyu wa 29 Nzeri 2024, mu gihe Israel isobanura ko ikomeje guhiga abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Hezbollah ufite ibirindiro muri Liban.
Abayobozi bo mu nzego z’ubuzima muri Liban basobanuye ko ibisasu by’indege za Israel byasenye inyubako za gisivili zirimo inzu zo guturamo n’ibiro by’intara ya Baalbek-Hermel biri mu majyepfo y’igihugu.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 30 Nzeri 2024, ibinyamakuru byo muri Liban byatangaje ko indege za Israel zagabye igitero hagati muri Beirut, mu gace gaherereyemo ikiraro cya Kola.
Ibi binyamakuru byasobanuye ko ibisasu byaguye rwagati muri Beirut byishe abaturage batatu, mu gihe icyagabwe mu gace ka Ain al Delb kari mu majyepfo ya Liban cyapfiriyemo abagera kuri 32.
Ingabo za Israel zatangiye kugaba ibitero bigari muri Liban mu ntangiriro z’icyumweru gishize. Zasobanuye ko zigamije kuburizamo ibyo Hezbollah yateganyaga kugaba muri Israel mu rwego rwo kwihorera ku biturika byatezwe mu byombo by’abarwanyi bayo.
Israel kandi yagabye ibitero muri Yemen mu gihe ikomeje intambara mu gace ka Gaza, ari nako inyuzamo ikarasa muri Syria, aho benshi niba ifite ubushobozi bwo gukomeza kurwana intambara muri ibi bice byose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!