00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika ikomeje kuzonga Aba-Taliban, Umugore wa Perezida wa Haiti yasobanuye uburyo umugabo we yishwe: Agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kanama 2021 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Mu gihe umutwe w’Aba-Taliban ukomeje kwigarurira ibice byinshi by’igihugu cya Afghanistan, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongereye ibitero by’indege bigabwa kuri uwo mutwe, mu rwego rwo gukumira ko wakwigarurira imijyi ikomeye.

Kugeza ubu, umutwe w’Aba-Taliban ugenzura uturere 223, ingabo za Leta zikagenzura uturere 68 mu gihe utundi turere 116 tukiri kurwanirwa n’impande zombi, aho usanga uruhande rumwe rwarafashe igice kimwe cy’akarere, urundi ruhande rugafata ikindi.

Icyakora byinshi mu bice bifitwe n’Aba-Taliban ni ibice bidatuwe cyane, kuko bivugwa ko ahantu hose hari mu maboko y’uyu mutwe hatuye abaturage batarenze 30% by’abatuye Afghanistan, ndetse mu Ntara 34 zigize icyo gihugu, umutwe w’Aba-Taliban nturabasha kwigarurira umurwa mukuru n’umwe w’intara iyo ari yo yose.

Icyakora kuva ingabo za Amerika zatangira kuva muri icyo gihugu, umutwe w’Aba-Taliban wateye intambwe ifatika ndetse mu minsi ishize watangiye ibikorwa karundura byo gufata umujyi wa Lashkar Gah w’Intara ya Halmand, aho wanafashe Ishami rya Radio na Televiziyo by’igihugu bikorera muri iyo Ntara.

Icyakora, ntabwo babashije gufata umurwa mukuru kubera ibitero by’indege za Amerika, biri kugabwa inshuro ziri hagati y’imwe n’eshanu ku munsi mu rwego rwo kubuza Aba-Taliban kwigarurira ibice by’imijyi muri icyo gihugu.

Hagati aho, Perezida wa Afghanistan, Ashraf Ghani, aherutse kubwira Inteko Ishinga Amategeko ko umuvuduko ingabo za Amerika zakoresheje ziva mu birindiro byazo ari imwe mu mpamvu yatumye ingabo za Leta zitsindwa kuko zitari zifite imyiteguro ihagije, gusa avuga ko Leta ye ifite umugambi wo kwigarurira ibice byafashwe n’Aba-Taliban bitarenze amezi atandatu, uretse ko atasobanuye uburyo ibyo bikorwa bizagenda.

Indege za Amerika zongereye ibitero by'indege bigabwa ku mutwe w'Aba-Taliban

================================================

Umugore wa Perezida wa Haiti yasobanuye ibyabaye mu ijoro umugabo we yishwemo

Martine Moise, umugore wa Perezida Jovenel Moise uherutse kwicwa muri Haiti, yasobanuye uko byagenze mu ijoro umugabo we yishwemo.

Ahagana mu rukerera nka saa saba z’ijoro, uyu muryango wari mu nzu yabo wumvise urusaku rw’amasasu hanze, icyakora ntibahita bakeka ko ibintu bimeze nabi kuko bari bafite abarinzi benshi bahora ku muryango.

Yavuze ko ibintu byahinduye isura ubwo bamenyaga ko abo bicanyi 28 binjiye mu rugo rwa Perezida, bakanyura ku nyubako yararagamo abarinzi bahoraga mu rugo rwe, bari hagati ya 30 na 50, bagakomeza bazamuka bajya mu nyubako zo hejuru kugeza ubwo basanze Perezida aho yari yihishe n’umugore we, nta murinzi n’umwe ubizi cyangwa ngo abikomerekeremo.

Nyuma yo kugubwa gitumo, aba bicanyi ntabwo bahise bica Perezida, ahubwo babanje kujagajaga bashaka ibintu runaka, ndetse baza no kumena akabati Perezida yabikagamo impapuro ziriho amakuru akomeye, batwara ayo makuru yose.

Nyuma yo kubona ibyo bashakaga, aba bantu ngo bafashe telefoni bahamagara undi muntu bamuha umwirondoro wa Perezida Moise, bavuga ko ari umugabo muremure, w’igikara kandi unanutse, ubundi babona guhabwa itegeko ryo kumurasa.

Na nyuma yo kuraswa, abarinzi ba Perezida ntabwo bahise batabara na bwangu, ahubwo umukozi wo mu rugo ni we waje asanga bari mu maraso, abona gutabaza.

Martine Moise, umugore wa Perezida Jovenal Moise wa Haiti, yasobanuye uburyo umugabo we yishwe

================================================

Abaturage miliyoni 11 ba Wuhan bagiye gupimwa Covid-19

Leta y’u Bushinwa yatangaje ko igiye kongera gupima icyorezo cya Covid-19 ku baturage bagera kuri miliyoni 11 batuye mu Mujyi wa Wuhan, nyuma y’uko ubwandu bw’icyo cyorezo bufashe intera mu minsi ishize.

Uyu mujyi ni wo wa mbere wagaragayemo icyorezo cya Covid-19 mu mpera za 2019, icyakora byageze muri Mata umwaka ushize, uyu mujyi wihagazeho kuko wari waragabanyijwe ubwandu hafi yo kubugeza kuri zero, ibi kandi byanabaye mu Bushinwa hose.

Icyakora mu minsi ishize, ubwiyongere bwa Covid-19 bwakajije umurego mu Bushinwa kuko abantu barenga 400 bamaze kwandura iki cyorezo kuva mu mpera z’ukwezi gushize.

Abaturage bose batuye mu mujyi wa Wuhan bagiye gupimwa icyorezo cya Covid-19

=================================================

U Budage bugiye gutanga urukingo rwa gatatu rwa Covid-19

U Budage bwatangaje ko kuva mu kwezi gutaha kwa Nzeri, buzatangira gutanga urukingo rwa gatatu rwa Covid-19 ku bantu bamaze guhabwa inkingo ebyiri, mu rwego rwo kongera ubudahangarwa bw’umubiri wabo.

Abantu bazahabwa urukingo rwa gatatu, barimo abageze mu za bukuru, abafite izindi ndwara zidakira ndetse n’abantu bazabisaba bakerekana impamvu bakwiye guhabwa urukingo rwa gatatu.

U Budage bufite ikibazo cy’uko abantu batitabira ibikorwa byo kwikingiza kuko 52% by’abaturage bose ari bo bamaze gukingirwa burundu.

U Budage bufashe iki cyemezo nyuma ya Israel na yo yamaze gutangira ibikorwa byo gutanga urukingo rwa gatatu ku bantu bageze mu zabukuru.

U Budage kandi bugiye gutangira gukingira abana bafite imyaka kuva kuri 12 kugera kuri 17, batari bemerewe gukingirwa.

Abaturage bageze mu zabukuru bagiye gutangira guterwa urukingo rwa gatatu mu Budage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .