00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitavugwaho rumwe ku butaka bwa Bill Gates uyoboye urutonde rw’abafite bunini muri Amerika

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 17 Kamena 2021 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Bill Gates, umwe mu baherwe Isi ifite akomeje kwibazwaho na benshi ku bw’ubuvugizi akunze gukora ku guhangana n’ihindagurika ry’ikirere aho bavuga ko ashobora kuba abiterwa no kuba afite imirima myinshi ihingwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo uvugwa hakumvikana ubuhanga n’ubukungu bukomoka ku mirimo ye irebana n’ikoranabuhanga, si benshi batekerezaga ko we n’umugore we bakomeje urugendo rwa gatanya ari bamwe mu bantu bafite ubutaka buhingwa bunini muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize ni bwo NBC News yatangaje ko ba Gates baguze ubutaka bungana na hegitari zisaga ibihumbi 108 mu myaka 10 ishize, bukaba bukoreshwa mu buhinzi bw’imboga ziganjemo karoti, soya ndetse n’ibirayi byifashishwa cyane mu mafiriti yamamaye cyane ya McDonald.

Raporo ikorwa ku birebana n’umutungo utimukanwa w’ubutaka yakozwe mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Mutarama, igaragaza ko Bill Gates wari uzwi nk’umuherwe uhambaye ku Isi abikesha ibikorwa bye mu ikoranabuhanga birimo nka Microsoft, we n’umugore we Melinda Gates baza ku isonga ku rutonde rw’abantu bafite ubutaka bunini muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binashimangirwa n’isesengura rya NBC News ryagaragaje ko Bill Gates ari we ufite ubutaka bunini buhingwa muri Amerika.

Nubwo ubuso bw’ubutaka bwa Bill Gates atari bunini cyane ugereranyije na hegitari zisaga miliyoni 368 z’ubuso buhingwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko bufatwa nk’ubuso bunini ku muryango umwe cyangwa se ku muntu umwe ku giti cye.

Ishami rishinzwe Ubuhinzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubu rirabarura ubutaka buhingwa busaga 30 % ariko budakoreshwa na ba nyirabwo ahubwo babwatisha n’abandi bahinzi.

Kuba afite ubutaka buhingwaho ngo bishobora kuba ari kimwe mu bimutiza umurindi mu gukora ubuvugizi ku guhangana n’ihindagurika ry’ikirere rikomeje gutera ubwoba abatuye Isi aho ubu yanamaze gusohora igitabo yise ‘How to Avoid Climate Disaster’ aho bigaragara ko yafashe iya mbere mu gutegura kare ahazaza h’ubuhinzi hazaba hashingiye ku buryo ikirere kizaba cyarabungabunzwe.

Hari abandi bafite impungenge mu gihe ubutaka abaherwe bo mu Isi bagenda bagura bahitamo kubukoreraho ibindi bikorwa aho bavuga ko byahita biba ikibazo cy’ingutu ku ihindagurika ry’ikirere hanyuma n’ubuzima bw’abahinzi bakodeshaga ubwo butaka, bugatangira kujya mu kangaratete ku bwo kubura aho bashakishiriza.

Urundi ruhande rukomeza gushimangira ko Bill Gates akomeje ibikorwa by’ubuvugizi mu kubungabunga ihindagurika ry’ikirere bitewe n’imari ye itari nto amaze gushora mu butaka aho abona ko mu gihe kinini kiri imbere izamubyarira umusaruro uhambaye.

Nubwo Gates we yavuze ko ubu buvugizi akora budafite aho buhuriye n’ishoramari rye, ababikurikiranira hafi bahamya ko ibyo bintu bifitanye isano kabone nubwo nyrir’ubwite yabitera utwatsi.

Ubu ni bumwe mu butaka bwa Bill Gates burengeje hegitari 8000 buri muri Nebraska

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .