Iyi Minisiteri yasobanuye ko ibi bitaro byabuze lisansi bitewe n’uko Ingabo za Israel zikomeje kugaba ibitero muri aka gace, aho zafunze inzira isanzwe inyuzwamo iyo lisansi yifashishwa mu kubona umuriro w’amashanyarazi kuri ibyo bitaro.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2024, nk’uko Al Jazeera yabitangaje, Dr. Marwan al-Hams uyobora ibitaro byose biri muri Gaza yasobanuye ko mu masaha 48 ingaruka z’iyi ntambara zigiye kuba mbi kurushaho.
Yagize ati “Dutanze umuburo wihutirwa ko ibitero byose biri mu gace ka Gaza bizahagarika imirimo cyangwa se bigabanye serivisi zabyo mu masaha 48 bitewe n’uko aho lisansi yinjirira hafunze.”
Ingabo za Israel zikomeje ibitero muri Gaza nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanze umwanzuro w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano wo guhagarika intambara muri aka gace.
Nyuma y’iperereza Ubushinjacyaha bumaze igihe bukorera muri Gaza, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, kuri uyu wa 21 Ugushyingo rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, n’uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo, Yoav Gallant.
ICC yasobanuye ko hari impamvu zikomeye zituma Netanyahu na Gallant bakekwaho uruhare mu byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu muri Gaza kuva tariki ya 8 Ukwakira 2023 kugeza ku ya 20 Gicurasi 2024.
Ubushinjacyaha bw’uru rukiko bwasobanuye ko bukomeje iperereza ku byaha bikorerwa muri aka gace, kandi ko nirirangira buzarusaba gusohora izindi mpapuro zo guta muri yombi abakekwaho kubigiramo uruhare.
Kuri uyu wa 21 Ugushyingo, Netanyahu yatangaje ko Leta ya Israel idaha agaciro icyemezo cya ICC kandi ko yacyamaganye bikomeye. Yasobanuye ko kandi gishingiye ku rwango uru rukiko rufitiye Abanya-Israel.
Ku cyaha cy’intambara cyo kwicisha inzara abo muri Gaza, Netanyahu yagaragaje ko nta shingiro gifite kuko ngo igihugu cyabo cyaboherereje toni 700.000 z’ibiribwa, kibaha n’ubutumwa bwinshi bubasaba kuva ahantu habashyira mu byago.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!