Ibitangaje ku Muhinde ushobora gukuba imibare myinshi mu gihe gito

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 2 Nzeri 2020 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Mu gihe cy’amasegonda 26, Neelakantha Bhanu Prakash, Umuhinde w’imyaka 20 gusa, ashobora gutanga igisubizo cy’uko 63,470,861,269 ari igikubo cya 869,463,853 ukubye 73.

Ibi si ibintu bisanzwe, kuko byagatwaye igihe kinini, rimwe na rimwe ntibinashoboke ko umuntu akuba imibare myinshi gutyo nta kindi gikoresho yifashishije.

Ibi ni byo bituma Bhanu ufite ubwo bushobozi amaze kuba ikimenyabose, aho yitiriwe ‘calcualtor’, igikoresho kifashishwa mu guteranya imibare.

Bhanu amaze kwamamara cyane ku Isi kubera ubu bushobozi yavukanye, n’ubwo we avuga ko ibi byose yabigezeho kubera kubyitoza.

Ni umusore uvuga ko afite intego yo kugira imibare ikintu cyiza, nyuma yo kubona ko hari benshi bayitinya bityo ntibayige, bikabaviramo guhomba amahirwe ashobora kuzanwa n’iri somo.

Bhanu afite amaze gutsindira ibihembo byinshi cyane, aho yatangiye kugaragara ku ruhando mpuzamahanga kuva ku myaka irindwi.

Uyu musore afite agahigo ka Guinness World Record mu guteranya imibare vuba, aho bivugwa ko ubwonko bwe bufite ubushobozi bwo gukora ku muvuduko wa 12 ku isegonda, zikubye inshuro 10 ku bwonko bukora neza bw’umuntu usanzwe.

Kuri ubu, uyu musore avuga ko arajwe ishinga no gufasha abana b’Abahinde kumenya no gukunda imibare, aho avuga ko ‘batatu mu bana bane mu Buhinde batazi imibare’, ibintu avuga ko yifuza guhindura.

Muri 2018, uyu musore yatangije ikigo cyitwa ‘Exploring Infinites’, kizafasha mu kwigisha abantu imibare, no kubatinyura kuyimenya, kuko avuga ko ibi byazafasha abantu kurushaho gutanga umusaruro mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Bhanu ni umusore ufite inkovu nyinshi ku mutwe, zatewe n’impanuka yagize afite imyaka itanu, agakubita umutwe mu muhanda.

Ibi byatumye ajyanwa mu bitaro, abagwa inshuro nyinshi ndetse nyuma yo kumaramo umwaka, abaganga baza kubwira ababyeyi be ko ashobora kuzagira ibibazo by’imitekerereze.

Ibi ariko si ko byagenze, kuko uyu musore yakoresheje igihe cye mu bitaro mu gukina imikino izwi nka ‘chess’ na ‘puzzles’ isaba gukoresha ubwonko cyane.

Ibi ni byo avuga ko byamuviriyemo kugira ubumenyi buhambaye mu mibare, kugeza magingo aya, akaba avuga ko yakomeje kuyitoza, ari nayo mpamvu ayizi ku rwego rwo hejuru.

Bhanu avuga ko afite intego yo gufasha abana b'Abahinde kumenya imibare
Akiri muto, Bhanu yatsindiye ibihembo byinshi kubera kurusha abandi imibare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .