00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibirwa bya Maurice byafunze imbuga nkoranyambaga mbere y’amatora

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 2 November 2024 saa 09:28
Yasuwe :

Guverinoma y’Ibirwa bya Maurice yafunze ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, mu gihe iki gihugu giherereye mu Nyanja y’u Buhinde cyitegura amatora y’Abagize Inteko Ishinga Amateko.

Ibirwa bya Maurice biyobowe mu buryo bushingiye ku Nteko Ishinga Amategeko, ibizwi nka ‘république parlementaire’.

Ni ukuvuga ko hatorwa abagize Inteko Ishinga Amategeko mu mitwe yose, umutwe ugize ubwiganze bw’amajwi ukaba ari wo uvanwamo abayoboye Guverinoma.

Kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2024, nibwo Ibirwa bya Maurice byafunze imbuga nkoranyambaga mu kwitegura ayo matora afatwa nk’akomeye muri icyo gihugu ateganyijwe ku wa 10 Ugushyingo 2024.

Gukoresha izo mbuga bizafungurwa ku wa 11 Ugushyingo 2024 nyuma y’umunsi umwe abaye.

Uku gufunga imbuga nkoranyambaga huti huti, bije nyuma y’ibara riherutse kuba muri iki gihugu aho mu kwezi gushize kuri izo mbuga hashyizweho ibiganiro by’ibanga by’abanyapolitiki, abacuruzi n’abagize sosiyete sivile muri iki gihugu.

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru batagira imipaka ‘Reporters Sans Frontières’ na ryo riherutse gutangaza ko hari ibiganiro by’abanyamakuru bakomeye na cyo giherutse kujya hanze mu buryo butashakwaga.

Iki gihugu gifite abaturage babarirwa muri miliyoni 1,2, cyagaragaje ko ibyo bikorwa uko kujya hanze kw’ayo makuru byari bibangamiye umutekano w’igihugu, ari yo mpamvu cyategetse ko ikoreshwa ry’izo mbuga rifungwa.

Itangazo Ikigo gishinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga mu Birwa bya Maurice ryakomeje riti “Turamenyesha abaturage ko bijyanye n’impungenge ziturutse ku gushyira hanze amakuru atemewe bikabangamira bikomeye umutekano w’igihugu n’ituze rya rubanda, igihugu cyategetse ibigo bitanga serivisi za internet ko imbuga nkoranyambaga zose zifungwa kugeza ku wa 11 Ugushyingo 2024.”

Iki kigo cyagaragaje ko nubwo cyumva neza ingaruka mbi iryo tegeko rishobora guteza ibyo bigo bitanga izo serivisi, ariko nta yandi mahitamo ahari bitari ugukurikiza itegeko ryavuye ibukuru.

Imbuga nkoranyambaga mu Birwa bya Maurice zafunzwe mbere y'amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .