Ku wa 14 Gashyantare 2025 nibwo White House ikoresheje urubuga rwa X, yatangaje ko Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) byafatiwe igihano cyo kutazongera gukandagira mu biro by’umukuru w’igihugu.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko abanyamakuru b’ibi biro ntaramakuru batemerewe no kongera gukandagiza ikirenge mu ndenge ya Air Force One bagiye gutara amakuru
Gusa nubwo AP yakumiriwe muri White House kugeza igihe kitaramenyekana, abayifatira amafoto bemerewe kujyayo.
Mu kwezi gushize, Perezida Donald Trump yavuze ko guverinoma ya Amerika izahindura izina ry’Ikigobe cya Mexique ikacyita “Ikigobe cya Amerika” ndetse bitangira gukurikizwa mu bigo bya leta, gusa mu bindi bihugu ntabwo bigeze bakoresha iyi nyito.
AP yakumiriwe muri White House, yari isanzwe iri mu binyamakuru bikorana bya hafi n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu ndetse yanajyanaga na Perezida aho agiye hose ari nako iha amakuru ibindi bitangazamakuru.
AP yari ifitanye amateka akomeye n’ibi biro bya Perezida wa Amerika dore ko batangiye gukorana kuva mu 1881.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!