Ibi ni ibyatangajwe n’umunyamabanga wa Leta y’u Budage, Annalena Baerbock, ku wa 31 Ukwakira 2024.
Mu ijambo Baerbock yatangarije kuri Televiziyo, yagize ati “Twakomeje kuburira Iran ko kwica umuturage w’u Budage bizabagiraho ingaruka zikomeye, ibiro byose bihagarariye Iran bitanga serivisi ku baturage bayo biri ku butaka bwacu birafungwa harimo ibiri, i Frankfurt, Munich na Hamburg.”
Kuva mu 2003, Sharmahd yari atuye muri Amerika aho yari ayoboye itsinda ry’impunzi z’Abanya-Iran rikora ibikorwa bigamije gukuraho ubutegetsi, no gusubizaho ubwami bwashinzwe na Amerika mbere y’ihinduramatwara mu 1979.
Yafashwe n’abashinzwe umutekano ba Iran ubwo yari mu Bihugu by’Abarabu mu 2020, ajyanwa muri Iran aho yashinjwaga gutegura ibikorwa by’iterabwoba, birimo igisasu cyaturikiye mu musigiti mu mujyi wa Shiraz mu 2008, cyahitanye abantu 14 abandi 200 barakomereka.
Mu mwaka ushize Sharmahd yahamwe n’ibyaha, akarirwa igihano cy’urupfu, yicwa ku wa 28 Ukwakira 2024.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, mu gusubiza yagize ati "Jamshid Sharmahd yayoboye ku mugaragaro igikorwa cy’ubwiyahuzi mu musigiti cyahitanye abantu 14 b’inzirakarengane. Pasiporo y’u Budage ntikwiye kuba urwitwazo rwo kudahana uwakoze icyaha cy’iterabwoba."
U Budage bwasabye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ko hongerwa ibihano ku bantu bose bagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ifungwa rya Sharmahd.
Josep Borrell, ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, yavuze ko uyu muryango wamaganye iyicwa rya Sharmahd kandi ko uri no kwiga ku ngamba zo kugira icyo ubikoraho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!