Hari amashusho yashyizwe hanze na BBC agaragaza ahari ibiro harahinduwe hashyirwamo ibitanda, ku buryo muri buri cyumba harimo imyenda yo kurarana ndetse na kamambiri yewe n’utubati two kubikamo imyenda.
Harimo n’imashini zimesa imyenda, ku buryo bibaye ngombwa abakozi bamesa imyambaro yabo.
Uwahoze ari umukozi wa Twitter yatangaje ko Elon Musk nyiri uru rubuga amaze igihe kinini arara mu biro kuva yarugura.
Mu kwezi gushize, Elon Musk yandikiye abakozi b’uru rubuga bose ko “bagomba gukora cyane” kugira ngo bagere ku ntego biyemeje.
Ishami rishinzwe ibijyanye n’inyubako mu Mujyi Sawa n Francisco ryatangaje ko rigiye gutangira iperereza rireba niba nta mategeko yishwe ubwo ibiro byahindurwaga inyubako yo kuraramo.
Musk avuga ko uyu mujyi ushaka kubangamira ibigo biha ibitanda abakozi bananiwe kugira ngo baruhuke.
Uyu mugabo yigeze gutangaza ko yiteguye kuba yakora ndetse agasinzirira mu biro kugeza igihe iyi sosiyete igiriye ku murongo.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!