Ikinyamakuru The Politico, cyatangaje ko cyakiriye ubutumwa bwa ‘emails’ buvuye ku muntu utazwi bukubiyemo inyandiko z’ibikorwa by’ibiro bishinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump.
Izi emails zari zikubiyemo amakuru y’ingenzi, zakuwe ku muyobozi mukuru mu bikorwa byo kwayamamaza Trump.
Zari zirimo inyandiko igaragaza inyigo zari zarakozwe kuri James David Vance, Trump ashaka kugira visi perezida. Iyi nyandiko yari ikubiyemo ibyo ibiro bishinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump byagaragaje nk’intege nke z’uyu mugabo.
The Politico kandi yatangaje ko yohererejwe inyandiko ikubiyemo indi nyigo yakozwe ku Musenateri uhagarariye Leta ya Florida, Marco Rubio, na we wari uri ku rutonde rw’abo Trump, yifuzaga kuzagira visi perezida.
Umuvugizi w’ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump, Steven Cheung, yavuze ko “Izi nyandiko zagiye hanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko zivuye ahantu mu mahanga, ku bantu babi cyane kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagamije kubangamira amatora yo mu 2024 no guteza akajagari muri gahunda yacu nk’ishyaka.”
Cheung kandi yakomoje kuri raporo iherutse gusohoka ya Microsoft, ivuga ko hari abanya-Iran, bagamije guteza akajagari mu matora no kugenzura amatora y’umukuru w’igihugu muri Amerika.
Ibi bigakorwa binyuze mu gushyiraho ibitangazamakuru bikwirakwiza ibinyoma hagamijwe guhindura ibitekerezo n’ibyemezo by’abayoboke b’amashyaka y’Aba-Républicains n’iry’Aba-Démocrates.
Iyi raporo igaragaza ko aba banya-Iran bafite gahunda yo kwinjirira ibikorwa by’umukandida uri kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu utaratangajwe izina.
Urwego rw’iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika [FBI], na rwo rwatangaje ko ibijyanye n’izi emails ziri gukwirakwizwa mu bitangazamakuru ibizi.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, raporo nshya ya Microsoft yagaragaje ko aba banya-Iran binjiriye konti y’umwe mu bayobozi bo ku rwego rwo Hejuru uri mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Cheung, yavuze ko ubwo ibi byabaga byahuriranye neza n’igihe Trump, yari kwitegura guhitamo uwazamubera visi perezida mu gihe aramutse atowe.
Ati “Abanya-Iran barabizi ko Trump natorwa azahagarika ibikorwa byabo bibi nk’uko yabigenje mu myaka ine ya mbere yamaze muri White House.”
Nubwo bimeze bityo ariko ntibiramenyekana neza niba koko Iran ari yo iri inyuma y’ibi byose, dore ko n’abayihagarariye mu Muryango w’Abibumbye, bavuze ko “Batemera ibikubiye muri izi raporo kandi nta gaciro na gato baziha”.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!