Abapfuye ni batatu mu gihe abandi bane bakomeretse bikomeye.
Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yatangaje ko indege yo muri Ukraine yagabye icyo gitero, yarashwe ubwo yegeraga ibirindiro bya gisirikare bya Engels biri mu gace ka Saratov. Ni igikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Bibaye ku nshuro ya kabiri mu gihe kitageze ku kwezi aho ibyo birindiro bya gisirikare bigabweho ibitero bikomoka muri Ukraine.
Ibirindiro bya Engels biherereye mu bilometero 643 uvuye ku mupaka utandukanya Ukraine n’u Burusiya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!